Umugabo yakoze igikorwa gisa nk’ubwiyahuzi ubwo yafatanwaga amafaranga y’amiganano

Mu masaha ya saa tanu n’igice yo kuwa 3 Ugushyingo 2023, umugabo witwa Ngendahayo Dieudonne w’imyaka 30 y’amavuko wo mu karere ka Rusizi utuye hafi y’akabari kari mu murenge wa Kamembe mu kagali ka Kamurera mu mudugudu wa Murangi, yari yakazindukiyemo, atangira kunywa mu masaha ya kare mu gitondo.

Ubwo igihe cyo kwishyura amafaranga ibihumbi 3 yari amaze kunywera cyageraga, yafashe amafaranga y’amiganano arishyura asigarana n’andi mu ntoki, nyiri akabari ayabonye arayamenya atabaza abaturage ndetse n’ubuyobozi, uwo mugabo abonye inzego zihageze ahita atamira yayandi yari asigaranye mu ntoki yose icyarimwe, kuburyo batabashije kumenya ngo ni angahe.

Aya makuru yemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Théogène Iyakaremye, yabwiye Imvaho Nshya ati “Nohereje DASSOs n’inkeragutabara, bahageze basanga nyiri akabari afite mu ntoki ayo 3000, andi uwo mugabo abonye abaturage n’inzego bamwugarije ahita ayatamira, arahekenya aramira, ntitwamenye umubare w’ayo yamize, twarokoye ayo 3000.”

Gitifu Iyakaremye yavuze ko uwo mugabo yanangiye yanga kuva aho ngo ajyanwe ku murenge, bisaba ko RIB iza kumwikurira muri ako kabari kuri ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Kamembe. Yasabye abaturage kuba maso bakajya bafata amafaraga babanje kuyagenzura, ayo bakemanze bagatanga amakuru.

Uyu mugabo ngo yanze gutanga amakuru niba ari we waba ukora aya mafaranga y’amiganano cyangwa se akaba afite abandi bakorana, cyangwa se niba na we hari uwayamupfumbatije. Icyakora abaturage bo muri ako gace bavuga ko nanone abanyatubari bateje inkeke ku kuba banywesha mu masaha atagenwe muri aka karere cyane cyane mu tubari tw’urwagwa, bigateza urugomo mu masaha ya mugitondo, bagasaba ubuyobozi kugihagurukira.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved