Umugabo witwa Msirari Muhere w’imyaka 60 wo mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Musoma, yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwanduza agakoko gatera SIDA umwana w’umugore we w’imyaka 6 ku bushake. Ni umwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa 31 gicurasi 2023.
Ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya mwananchi.co.tz cyatangaje ko muri kamena 2021 uru rubanza rwari rwaraburanishijwe ruhabwa numero 7/2023, aho rwaburanishijwe n’urukiko rwo mu karere ka Tarime muri icyo gihugu, ruza gusomwa muri 2022 aho umucamanza yari yanzuye ko Muhere atanga amande y’amashiringi ya Tanzaniya 200,000 cyangwa se agafungwa imyaka 5 muri gereza, icyo gihe muhere yishyuye ayo mande ararekurwa arataha.
Ubushinjacyaha nyuma bwaje kujurira muri 2022 buvuga ko umwanzuro w’urukiko uhabanye n’itegeko numero 28 ryo muri 2008 ryerekeye ibyo gukumira kwanduza SIDA aho muri icyo gihugu. Uhagarariye ubushinjacyaha muri iyo dosiye Thimoth Swai, yavuze ko itegeko rivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukwirakwiza virus itera SIDA ku bushake ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 10, ritateganije ko umuntu agomba gutanga amande mu cyimbo cyo gufungwa.
Thimoth yasobanuye ko Muhere ukurikiranweho icyaha cyo kwanduza SIDA ku bushake, mu mwaka wa 2018 yashatse umugore wa kabiri, amushaka afite abana batatu yiyemeza kumutungana na bo. Nyuma ngo nibwo abo bashakanye bagiranye ikibazo mu mibanire, biza kurangira umugore agiye ariko abana be abasigira umugabo.
Hashize igihe uwo mugore n’umugabo bongeye kubana, ariko uwo mugore aza kumenya ko umugabo yamwandurije abana SIDA ku bushake, ngo umutangabuhamya yatanze ubuhamya avuga ko Muhere yafashe urushinge avoma amaraso ku mwana we mukuru wo ku mugore mukuru wari waranduye SIDA ayatera abana babiri b’uwo mugore we wa kabiri.
Ngo nyuma byaje kugaragara ko umwe muri abo bana, uw’umuhungu ari we wagaragaye ko yanduye SIDA. Muhere n’umugore we mukuru barwaye SIDA, umwana wabo mukuru we yarayivukanye, rero ngo Muhere yahisemo guhemukira uwo mugore amwanduriza abana SIDA kuko batari abana be ahubwo yarabatahanye muri urwo rugo ubwo yazaga kubana na Muhere.