Umugabo yapfiriye ku mugore wari umucumbikiye

Umugabo witwa Masabo Kayisinga w’imyaka 34 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga, yasanzwe yapfiriye ku mugore wari umucumbikiye witwa Mukashyaka Judith. Yakomokaga mu mudugudu wa Bahimba, akagali ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.

Kayitare Wellars, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Masabo yapfiriye mu rugo rw’umuturage wo mu mudugudu wa Ruyenzi, akagali ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye.

Gitifu Kayitare avuga ko uyu Masabo yari amaze igihe kirekire arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuko n’Umusaza yabanje kurwarira iwe yamusanze mu bitaro by’I Kabgayi atorohewe. Yagize ati “Mukashyaka yamusanze ku muhanda amuzana iwe ari n’aho yaguye.”

Gitifu Kayitare akomeza avuga ko batabaje inzego z’ubugenzacyaha zirahagera, bakaba bagiye gushyikiriza umurambo umuryango we kugira ngo bawushyingure. Yavuze ko ikigaragara ari uko yari amaze igihe kinini arwaye, n’iyo ndwara akaba ari yo azize.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umusore w’imyaka 17 wafashwe avuye kwiba inka mu masaha y’ijoro – AMAFOTO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved