Inzego z’umutekano zo mu karere ka Kayonza, zataye muri yombi umugabo w’imyaka 49 wiyitaga umuvuzi gakondo ariko adafite ibyangombwa nyuma y’uko iwe hapfiriye umusorw w’imyaka 34 wari uhamaze iminsi ine yaraje kwivuza urushwima. Ni mu murenge wa Kabarondo, akagari ka Cyinzovu umudugudu wa Rurenge. Abagabo n’abagore babana batarasezeranye mu murenge bahawe akato mu guhabwa serivise
Uyu nyakwigendera byavuzwe ko yari afite gahunda na muganga mu bitaro bya gisirikare I Kanombe ariko ababyeyi bahitamo kumujyana ku muvuzi Gakondo, basanzwe batuye mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Kiziguro, gusa abaturanyi b’uyu wiyitaga umuvuzi gakondo batangaje ko aho yari ahamaze umwaka umwe akaba aribwo bari bumvise agiye kuvura umuntu bwa mbere.
Abaturage batangaje ko ubwo uyu musore yahageraga uyu mugabo yananiwe kumuvura aza kuhapfira, ababyeyi be baza gutora umurambo aribwo abaturage batari babizi bahise batanga amakuru ku muyobozi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Jean Paul kagabo yavuze ko uyu mugabo Atari umuvuzi gakondo kuko nta byangombwa afite yewe akaba atanabarizwa mu rugaga rwabo nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru babitangaje.
Gitifu Kagabo yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi, ndetse umurambo wa nyakwigendera bakaba basabye ababyeyi be kuba baretse kuwushyingura kugira ngo bawupime, gusa uyu wiyitaga umuvuzi agifatwa yasobanuye ko yashakaga kuvura urushwima uyu musore ariko akaza gupfa, bamubajije ibyangombwa basanga ntabyo afite ndetse aniyitirira uyu mwuga.
Kagabo yasabye abaturage ko bajya bizera ibyo abaganga bemewe bababwiye gusa ntibizere abaganga gakondo yewe batanafite ibyangombwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri station ya RIB ya Kabarondo mu gihe iperereza rigikorwa.