Umugabo yapfuye nyuma y’iminota 10 asezeranye kubana akaramata n’umugore we

Urupfu rwabatandukanije vuba: Johnny Mae Davis yabaye umugore ndetse n’umupfakazi mu gihe cy’iminota 10 ubwo umugabo we Toraze Davis yapfaga azize kwipfundika kw’amaraso atabashije gutera ngo agere ku mutima bituma umutima uhagarara.

Imbere y’abana, umuryango, ababyeyi n’inshuti, Toraze na Mae Davis bahagaze imbere yabo barahirira ku bazabana akaramata bakazatandukanwa n’urupfu. Nyuma gato y’ayo magambo, nibwo Toraze yaguye hasi, hahita hagera imbangukiragutabara bemeza ko yamaze gushiramo umwuka, ibyari ibirori by’ibyishimo by’iteka bihindukamo igihombo.

Monica Miller, wari uwambariye umugeni yabwiye NBC News yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika dukesha iyi nkuru ati “umunsi wari uw’ibyishimo mu buzima bwabo wahindutse umunsi w’agahinda gahoraho iteka.”

Miller wahise anatangiza urubuga rwo gufasha Mae Davis yavuze ati “yari amaze iminsi ari gutegura ubukwe, none ubu ari gutegura gushyingura.” Jewel Roberson, inshuti ya Mae Davis, yabwiye ikinyamakuru KETV ko umutima wa Toraze wahagaze bwa mbere kuri uwo munsi mbere y’isaha imwe ngo ubukwe butangire. Yagize ati “Byabaye mu isegonda, yabaye umupfakazi n’umugore mu gihe cy’iminota 10.”

Inkuru Wasoma:  Andi makuru ku mugabo uherutse kwica umugore we n’umwana akihutira gutanga amakuru

Inkuru Wasoma:  Umugabo wishe umugore we atwite inda y'amezi 5 akoresheje inzitiramibu yasobanuye uko byagenze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved