Kalimunda Phénias w’imyaka 43 wari utuye mu mudugudu wa Muganza, akagari ka Gasayo, umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, wari ucumbitse mu mudugudu wa Mugohe, akagari ka Kabuga, umurenge wa Karambi muri aka karere, yapfuye nyuma yo kunywa amacupa 2 y’inzoga bita Nguvu yari amaze gutegera na mugenzi we kumara vuba vuba akamuha amafaranga 5000. Umukobwa yanze gucuruza inkweto z’abagabo kubera uko bamuhemukiye.
Amakuru umunyamakuru wa Bwiza dukesha iyi nkuru yahawe na bamwe mu bari bahari, akanashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga muri uyu murenge wa Karambi byabereyemo, Ntihemuka Elias, ngo uyu mugabo yari umaze ibyumweru 3 acumbitse muri aka kagari, aho yakoraga umwuga wo kubaza imbaho. Mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba zo ku cyumweru tariki 5 Werurwe, uyu mugabo ngo wari wiriwe asangira urwagwa na mugenzi we witwa Icyitegetse Fabrice w’imyaka 30, basanzwe bakorana, banaturuka mu murenge umwe wa Karengera, ngo baje kwimuka aho bari biriwe banywera.
Icyakora n’ubu ubuyobozi ntiburamenya aho banywereye mbere, nyuma baza kunywera mu kabari k’uwitwa Kamonyo Samson, mu gasantere k’ubucuruzi ka Suka, mu mudugudu wa Kamukiza muri aka kagari ka Kabuga. Ngo bahageze bakomeje kunywa urwagwa baruvanga n’iyo nzo ga ya Ngufu, bamaze gusinda, uyu Kalimunda atangira kwiyemera ko ngo inzoga bamuha zose yazimara, abo basangiraga bamubwira ko ibyo avuga bidashoboka,ari ukwirarira, we ngo ababwira ko yiyizi, ku icupa ntacyo wamubeshya, inzoga azishoboye, izo yanyweye zose guhera mu gitondo utwo 2 atari two twaba ikibazo kuri we.
Uwari uhari umwe yagize ati: “Muri izo mpaka ni bwo mugenzi we Icyitegetse Fabrice, basanzwe bakorana bari biriwe banasangira, yamutegeye ko nanywa Ngufu 2 agotomera vuba vuba,icupa rya 1 akarimara adahumetse (ibyo bamwe bita gutera ikiroro), agafatira n’irya 2 agakura ku munwa rishize adahumetse, Icyitegetse azishyura, akanamuha amafaranga 5000 akamugurira n’izindi Ngufu 2.’’ Uyu mugabo ngo ntiyazuyaje aba apfunduye irya mbere, arigotomera adahumeka, arirangije akubitamo irya 2 na bwo adahumeka, arimaze babona yikubise hasi ararabye, icyuya gitangira kumurenga.
Abaturage bahuruye, bamuzanira ka Jus ngo na ko akagotomere barebe ko yahembuka, biranga, baramuterura bamuryamisha mu ikawa ziri hafi aho, kuri metero 50 gusa uvuye kuri ako kabari, hari akayaga, bigizayo abandi baturage, ngo barebe ko yazanzamuka, igihe bagitegereje ngo arazanzamuka, babona atangiye gutera amaguru n’amaboko, aba arapfuye.
Uwo muturage akomeza avuga ko bahise bahamagara abayobozi n’inzego z’umutekano, ari bwo Gitifu Ntihemuka Elias yahise ahagera asanga uwo yashizemo umwuka, ahamagara polisi na RIB, bazana imodoka umurambo bawujyana ku bitaro bya Kibogora kuwukorera isuzuma. Bamwe muri aba baturage babwiye Bwiza ko bibabaje kubona amafaranga yakagiriye akamaro umuryango ashirira mu ntego nka ziriya bita ko zigayitse, ko ariko nta kundi byagenda, ngo batirirwa bamurira,ahubwo bibahaye isomo, bababajwe gusa n’umuryango yasize mu murenge wa Karengera,awubwira ko agiye kuwuhahira mu murenge wa Karambi, akaba agiye gusubizwa iwe mu buryo bita ububabaje.
Gitifu Ntihemuka Elias yemereye Bwiza aya makuru, avuga ko, nk’ubuyobozi byababereye inshoberamahanga, kuko itega nk’iri ritabaga muri uyu murenge, ko n’uwo mugenzi we wamutegeye bikamuviramo urupfu yahise atabwa muri yombi. Ati: “Natwe twumiwe rwose kuko ibi ntibyabaga ino. Icyitegetse wamutegeye yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri poste ya RIB ya Macuba, abandi 5 barimo uriya nyiri akabari n’abandi 4 bakanyweragamo bakurikirana iryo tega, na bo bari batawe muri yombi ariko bahise barekurwa, dutegereje icyo iperereza n’isuzuma rya muganga bizatubwira.’’
Avuga ko ubuyobozi bwahise bufata gahunda yo gukoresha inama abacururiza utubari kuri ako gasantere k’ubucuruzi n’abandi baturage bakabasobanurira ko bibujijwe gutega ibintu babona ko bishobora gushyira ubuzima bwa bagenzi babo mu kaga cyangwa byabatera ipfunwe mu bandi ngo nibabishobora barabaha inzoga cyangwa amafaranga, ko bihanirwa n’amategeko, babyirinda.
Ikibazo cy’ubusinzi bukabije gikunze kuvugwa mu mirenge inyuranye y’aka karere,aho bamwe ngo bazitangira mugitondo mu masaha yagombye kuba ari ay’akazi,bamwe bakanemeza ko yaba ari imwe mu ntandaro z’ubukene bukabije n’amakimbirane mu miryango agera no ku kwamburana ubuzima bikunze kuhavugwa,abaturage bagasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo,ntikijenjekerwe. Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe. Asize umugore n’abana 6 barimo 2 biga ayisumbuye.