banner

Umugabo yarumye mugenzi we izuru ararica amuziza kuririmba indirimbo ya FPR

Umugabo witwa Damascene bakunda kwita Talibani arashinjwa na Uwihoreye Jean Marie bakunda kwita Papa Boyi, utuye mu Mudugudu wa Bumbogo mu Kagari ka Kabashumba mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, kumuruma izuru rigacika amuziza kuririmba indirimbo y’Umuryango FPR – Inkotanyi.

Amakuru avuga ko kuri ubu uyu mugabo warumwe ugutwi arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, ndetse intandaro ya byose ari ishyari ridafite ishingiro yagiriwe na Damascene bakunda kwita Talibani ari nawe wamurumye izuru akarica amushinja kurya wenyine ku mafaranga ya FPR-Inkotanyi.

Uwihoreye yavuze ko ibyamubayeho byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga hafi neza n’isantere y’Ubucuruzi y’ahazwi nko muri Arikide. Ati “Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?”

Akomeza agira ati “Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?”

Inkuru Wasoma:  Abasore babiri b'ibisambo bafashwe byibye ibitoki bahabwa igihano cyo kubihekenya ari bibisi

Ndamubwira ngo “FPR tuyiha amafaranga nk’Abanyamuryango, ntabwo FPR iduha Amafaranga”. Akomeza avuga ko nyuma y’aho ku masaha y’umugoroba, uyu Damascene uzwi ku izina rya Talibani yavuye mu kabari yari arimo, amusanga aho yari ahagaze hejuru y’Umukingo aririmba indirimbo ya FPR-Inkotanyi yari itewe n’umusaza urarira ku Kiliziya i Nyamiyaga.

Ati “Hari Umusaza w’Umureyo urarira kuri Kiliziya, aza aririmba indirimbo ya FPR nanjye mba ndayiririmbye! Nibwo nagiye kumva numva uwo mugabo (Damascene) ankubise ibishyi bibiri by’amatwi. Twaherukanaga mu gihe cya saa yine. Nibwo yahise amanura ku mukingo ahita anshona izuru”.

Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, babwiye intyoza.com ko uyu mugabo Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa. Gusa na none ngo na nyuma uyu Uwihoreye ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, uwamurumye izuru yarahamusanze amubwira ko yagize Imana ngo kuko yashakaga kumurangiza.

Uyu Uwihoreye Jean Marie arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, aho arwajwe n’umugore we. Ku bijyanye n’igice cy’izuru rye, avuga ko abaganga bamubwiye ko badashobora kugisubizaho. Kugeza na n’ubu ntacyo ubuyobozi buravuga kuri iki kibazo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved