Mu ijoro ryo kuwa 14 gicurasi 2023, mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyakabanda, akagari ka Nyakabanda umudugudu wa Rwagitanga, umugabo witwa Ndahiro John w’imyaka 57 yapfiriye mu nzu nyuma yo gusaba ko bamuhamagarira ubuyobozi ngo kubera ko ari kumva agiye gupfa.
Bugingo Hubert, ni umuyobozi w’umudugudu wa Rwagitanga uyu Ndahiro yari atuyemo, yavuze ko abana ba Ndahiro bavuze ko se yagiye mu kazi kuwa 12 gicurasi 2023 ariko ntiyagaruka, gusa umuturanyi umwe ni we wamubonye kuwa 14 gicurasi yinjira mu nzu ajya kuryama muma saa sita, bigeze kumugoroba aramuhamagara amusaba ko yamutabariza, agahamagara mudugudu cyangwa undi muyobozi kuko yumva agiye gupfa.
Bugingo akomeza avuga ati “Bampamagaye ndi I Nyamirambo nza niruka ndetse nahamagawe n’abashinzwe umutekano bariho bishyuza duhamagara umujyanama w’ubuzima, njye nkihagera saa mbili na 15 nasanze yamaze gushiramo umwuka.” Ibi bikimara kuba babimenyesheje RIB, akarere n’izindi nzego z’ubuyobozi, bemeza ko umurambo wa nyakwigendera bawujyana mu bitaro bya Nyarugenge aharuhukira imirambo.
Umukuru w’umudugudu yavuze ko nyakwigendera yari atuye muri uyu mudugudu igihe kirekire kuva 2015, naho uwo bashakanya akaba afungiwe I Mageragere azira gutanga sheki itazigamiye, aho yakatiwe imyaka 5. Nyakwigendera yasize abana batatu, umukuru w’imyaka 14, umuto afite imyaka 9 akaba yakoraga mu igaraje I Kigali. Src: Kigalitoday