Ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, ni bwo umugabo witwa Komeza Felicien wari utuye mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, yanyoye umuti wo kwiyahura, aho bivugwa ko yaba yarabitewe no kutabona amafaranga ibihumbi 5 Frw yashakaga, ariko ngo kuri uwo munsi yari yanaramutse nabi.
Bamwe mu baturage bageze aho aya mahano yabereye, bavuze ko nyakwigendera yari yabanje kwaka umugore we bashakanye 5000 Frw noneho atinze kuyamuha ahita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima akoresheje imiti yica udukoko. Bakomeza bavuga ko ubwo bari babonye afata iyo miti, bagerageje kumubuza, barayimwambura bahita bayimena ariko undi nawe yanga kuva ku izima.
Umugore wa nyakwigendera aganira na BTN TV, yavuze ko n’ubwo uyu mugabo we yiyahuye bigakekwa ko ari ayo mafaranga yashakaga, ngo ni inshuro ya gatanu agerageje kwiyahura, mu gihe izindi nshuro zose zabanje bakoze uko bashoboye baramutabara, bikarangira adapfuye. Ati “Yayanyakanye ibakwe sinahita nyamuha ariko n’ubundi ndibuyamuhe, ni bwo haje guhita haba ibi byago.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko yahise ajya kuryama kubera umunaniro noneho mukanya gato atungurwa no gusanga yamaze gupfa nyuma yo kunywa imiti yica udukoko dore ko umugabo yari yashimangiye ko nubwo yambuwe imiti yari afite indi.
Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamamesa aba batuyemo, Kwizera Adolphe, yahamije aya makuru, aho yavuze ko uru rupfu rwazanywe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse n’amafaranga uyu muryango wigeze guhabwa n’uruganda rw’umuceri, noneho nyuma umugabo agakomezaa kwaka umugore we amafaranga undi akayamwima dore ko bivugwa ko uyu mugore yari yamuhishe 200,000 Frw.