Kubwimana Jean wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Remera mu Murenge wa Kabagari yanditse ibaruwa asezera ku mugore we amubwira ko ataye urugo kubera ko atamuraza cyangwa ngo amusasire. Kubwimana Jean w’Imyaka 54 y’amavuko aheruka kwandika ibaruwa ndende asezera umugore we amuziza ko atabasha kuzuza inshingano z’abashakanye. Umugore yahagurutse mu rusengero ajya gukora ku gitsina cya pasiteri asobanura ikibimuteye.
Muri iyo baruwa Kubwimana Jean yanditse aragira ati “Umugore wanjye yanze kundaza no kunsasira gusa sinanga abana banjye.” Kubwimana yakomeje asaba ko umwana we witwa Divine azakomeza kwita ku Nka ye asize mu rugo, kuko Nyina umubyara amunaniye. Kubwimana yahise asezera umugore we aramubwira ati “Wihangane urabeho.” Uyu mugabo akimara kwandika iyi baruwa yahise yiruka abana n’Umugore babura aho arengeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Remera mu Murenge wa Kabagari Rurangirwa Alexis avuga ko bakimara kubwirwa ayo makuru bagerageje kubikurikirana basanga intandaro yatumye Kubwimana Jean asezera Umuryango muri rusange n’umugore we by’umwihariko byaturutse ku makimbirane ashingiye ku businzi kuko uyu mugabo asinda akarenza urugero.
Ati “Twabajije dusanga bari bamaze iminsi 2 batararana n’Umugabo we.” Gitifu yavuze ko uyu Kubwimana bamugaruriye mu kandi Kagari, bamusubiza mu rugo ku mugoroba w’ejo. Rurangirwa avuga ko yabanje gukorana ikiganiro n’abo bombi bemera ko bagiye kurangiza ikibazo bafitanye. Bagira umugore inama ko yemera ko noneho bararana iri joro ryakeye.
Gitifu Rurangirwa avuga ko inzoga Kubwimana Jean akunze kunywa zamurushije imbaraga ku buryo iyo umureba ubona ameze nk’uwo zahungabanyije ari nabyo bishobora kuba byaramuteye kwandika ibi bintu byose. Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufite avuga ko umugore wa Kubwimana Jean witwa Mukansanga Pélagie ariwe wagiye gutabaza inzego z’ibanze agaragaza ko umugabo yabuze kandi ko ashobora kwiyahura.