Umugabo yashatse kwica umugore we amubuze atwika inzu n’ibirimo byose

Umugabo witwa SEBATUNZI Innocent w’imyaka 42 yatawe muri yombi bikekwa ko yashatse gutema umugore we amubuze atwika inzu n’ibiyirimo, biherereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Rurangazi mu Mudugudu wa Musongati.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru watangaje ko amakuru wamenye avuga ko uwo mugabo n’umugore we baguze isambu bayitangaho amafaranga macye ku yo bumvikanye bari bagujije mu Cyimina, bumvikana ko andi bazayatanga nyuma. Igihe cyo gutanga ayasigaye kigeze, barayabura, biba ngombwa ko ba nyiri umurima bawisubiza noneho nabo basubizwa amafaranga yabo bari baratanze.

Hari amakuru avuga ko amafaranga bari bahawe agera 400.000 Frw yose yanahise afatwa n’umugore, umugabo yamwaka ayo kugura icupa akayamwima. Uwatanze amakuru yagize ati “Umugabo yatse umugore ayo kujya kunywera maze umugore arayamwima, amubwira ko bayagujije mu kimina kandi bagomba kuyishyura.”

Yakomeje agira ati “Ntiyayamuhaye gusa n’ubundi umugabo yagiye kunywa amaze gusinda abwira nyirakabari ko agiye gukora akantu, umugore we atamukira. Ucuruza akabari yahise aburira uwo mugore niko guhungira kwa nyirabukwe.”

Uwo mugabo ageze mu rugo yabuze umugore we maze yurira inzu, amenagura amategura yari yarasakaje, atwika imyenda y’abana, imyenda y’umugore, indangamuntu, matera, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yavuze ko uriya mugabo yari yarasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we bakaba bafitanye abana bane. SEBATUNZI yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranywe. RIB ikaba yatangiye iperereza kuri ibi byaha.

Inkuru Wasoma:  Amayobera k’urupfu rw’umugabo wapfiriye muri lodge

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwongeye koherereza imfashanyo abaturage bo muri Gaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved