Umugabo yashetewe 5000 Frw biragira apfiriye mu bwiherero (Toilet)

Umugabo witwa Ndahimana Eric w’imyaka 22 y’amavuko, wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Rurangazi mu Mudugudu wa Kigarama, yaguye mu bwiherero nyuma y’uko yari yijejwe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, naramuka akuyemo Telefone yari yaguyemo.

Amakuru avuga ko uwitwa Ufitese Fabien w’imyaka 36 ariwe wataye telefone (Smart Phone) muri ubwo bwiherero, maze Ndahimana wari hafi aho amubwira ko yamuha amafaranga angana n’ibihumbi 5 Frw akayimukuriramo, Ndahimana bakimushetera ayo mafaranga yahise yinjira muri uwo musarane bivugwa ko ufite metero cumi n’ebyiri mu bujyakuzimu, nyuma abura umwuka bituma ahaburira ubuzima.

Icyakora hari umuyobozi mu nzego z’ibanze w’ahabereye ibyo byago wabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ubwo bwiherero nyakwigendera yagiyemo bwari buriho sima noneho bakuraho igice gito, amaze kugeramo umwuka uba mucye, gaze yo mu bwiherero iba nyinshi abura umwuka ahumeka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yasabye abantu kugira amakenga, bakareka gukora ibikorwa babona ko byabateza impanuka ku buryo bugaragara, ahubwo bikaba byiza babanje kugisha inama nka polisi mbere yo kwishora mu byago.

Ibi bikimara kuba Inzego z’ibanze, abakozi b’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi na DASSO bahageze maze umurambo wa nyakwigendera uvanwamo. Mu gihe kuri ubu uwatanze akazi yahise atabwa muri yombi na RIB akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe.

Inkuru Wasoma:  Ifoto ya minisitiri yashyize ivi hasi kubera umunyeshuri yazamuye amarangamutima y'abantu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved