Umugabo witwa Ntasangirwa Jean Claude w’imyaka 44 y’amavuko, yapfiriye mu musarane uri mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza, ubwo yari yahawe ikiraka cyo gukuramo telefone. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-djihad-yasubije-yago-pon-dat-uherutse-kuvuga-ko-agomba-kumusaba-imbabazi/
Amakuru avuga ko Ntasangirwa ukomoka mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nkinda, yahawe ikiraka cyo gukura telefoni mu musarane w’uwitwa Gasasira Janvier w’imyaka 44 ariko ntibyamuhira aza kuhasiga ubuzima.
Inzego z’umutekano zatangaje ko uwatanze kariya kazi ko gukuramo telefone atabonetse kuko yahise atoroka gusa ngo yari yasezeranyije nyakwigendera kumuha ibihumbi icumi (10,000 Frw), naramuka ayikuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Kayigi Ange, yabwiye umunyamakuru ko ari mu kiruhuko cy’akazi, gusa kuri ubu hari gushakishwa uwaba wagize uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo, mu gihe ku munsi wo ku Cyumweru tariki 2 Nzeri 2024, umurambo wa nyakwigendera washyinguwe. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-djihad-yasubije-yago-pon-dat-uherutse-kuvuga-ko-agomba-kumusaba-imbabazi/