Umugabo yashyize ku isoko imbwa ye nyuma y’uko imuririye itike yagombaga kumujyana kureba umukino wa nyuma wa Man U.

Iyi mbwa yashyizwe ku isoko igitaragaya nyuma yuko iriye itike ya shebuja yagombaga kuzamujyana kureba umukino wa nyuma. Uyu mufana wa Newcastle avuga ko yari afite amatsiko yo kureba ikipe ye iri gukina umukino wa nyuma uwariwo wose ku nshuro ya mbere kuva mu myaka 24 ishize.    Umugore yaguye gitumo umugabo we ari kumwe n’indaya akora ibyiswe ishyano ashaka kwihekura.

Uyu mugabo witwa Alan Carling avuga ko yaguye mu kantu ubwo yasangaga imbwa ye yitwa Rudy yamaze gushwanyaguza iyi tike yagombaga kumwinjiza ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup uzahuza Newcastle na Manchester United. Ibi ngo byabaye kuwa gatandatu ubwo iyi kipe ye yatsindwaga na Liverpool, maze ageze no murugo asanga iyi mbwa yakoze amahano.

Inkuru Wasoma:  Abafana ba Inter Miami bakoze ibintu bidasanzwe ubwo Loinel Messi yasohokaga mu Kibuga

Uyu mugabo kandi yari yagize umunsi mubi cyane kuko Liverpool yatsinze Newcastle ye ibitego 2-0, umuzamu wa Newcastle ahabwa ikarita itukura, nkaho bidahagije n’itike ye iribwa n’imbwa. Ibi bivuze ko Newcastle izakina uyu mukino wa nyuma na manchester United ku cyumweru idafite umuzamu wayo wa mbere.

Bigaragara ko rero nuyu mufana atazabasha kwitabira uyu mukino wa nyuma ikipe ye ikinnye kuva mu mwaka wa 1999, byose bitewe n’itungo rye yiyororeye. Uyu mugabo rero amaze kureba ibimubayeho byose yahise ashyira ku isoko iyi mbwa ye ndetse ayishyira kuri macye cyane dore ko ashakamo amayero atanu gusa ahwanye n’amafranga y’u Rwanda 5000. src: Pamakio

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved