Umugabo witwa Havugimana Silas w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Biti, yavuye mu kabari atashye atwika urugo rwe ku bw’amahirwe inkongi bayizimya itarangiza byinshi.
Amakuru avuga ko n’ubwo uyu mugabo yatwitse iyi nzu ye, yabikoze nta bushake ahubwo ngo ni impanuka yatewe n’ubusinzi. Bivugwa ko ubwo yari atashye mu rukerera ahagana saa kumi zo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, yataye igishirira cy’itabi mu byatsi byumye hafi y’uruzitiro rw’urugo rwe rugafatwa n’inkongi y’umuriro.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, aho yavuke ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije. Ati “Byabaye mu rukerera mu gitondo kuko twebwe ubuyobozi mu mudugudu bwamugezeho nka saa kumi n’imwe. Ibyo yakoze byakomotse ku itabi yanywaga agashirira karahagwa kuko turi mu mpeshyi harafatwa, Natwe tuhagera twasanze yatangiye kuhizimiriza.”
Gitifu Nshimiyimana agira inama abantu kujya banywa mu rugero. Yagize ati “Abantu banywa inzoga ndabagira inama yo kuzinywa mu rugero, kuko Havugimana iyo aza kuba yanyoye mu rugero ntabwo urugo rwe rwari gushya atarabasha kuruzimya. Ikindi navuga nugusaba abantu kugabanya amasaha bakoresha banywa inzoga, ahubwo bakayakoresha bitabira umurimo.”