Umugore w’imyaka 30 y’amavuko wo mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Murama, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugabo we isuka ya majagu mu mbavu. Uyu mugore yakubise uwo mugabo iyo suka amuziza ko yasuye undi mugore w’umuturanyi utagira umugabo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2023 mu kagali ka Bunyetongo, umudugudu wa Kagarama. Amakuru avuga ko uyu mugore asanzwe afuhira umugabo we cyane, kuburyo ngo bari banasanzwe babipfa.
Ku mugoroba rero yaratashye yumva amakuru y’uko umugabo we yari ari kumwe n’uwo mugore w’umuturanyi utagira umugabo, baratongana birangira amukubise majagu mu mbavu. Mutuyimana Pauline, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, yavuze ko uyu mugore yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.
Gitifu Pauline yakomeje avuga ko uwo mugabo bamujyanye ku bitaro bya Rwinkwavu, agezeyo baramudoda kuburyo ubu arimo koroherwa. Yasabye abaturage kureka gufuha cyane kuko byabakururira ibyago, abasaba kandi kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko bibyara ubwicanyi.
Gitifu yakomeje asaba abashakanye kuganira, aho bagiranye bakitabaza ubuyobozi kuko nicyo bubereyeho kubafasha. Kuri ubu, uyu mugore wakubise majagu umugabo we acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu, mu gihe agitegereje ko akorerwa dosiye ku cyaha cyo gukubita agambiriye kwica yakoze.