Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwigana umukono w’umugore wa Perezida

Umugabo witwa Niwamanya Kenneth w’imyaka 24, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu cya Uganda, akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira umukono w’umugore wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, Janet Kataaha Museveni, agamije kuriganya amafaranga. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-agiye-kurongora-impanga/

Niwamanya wageze mu Rukiko rwa Buganda kuri uyu wa 04 Nzeri 2024, yavuze afite umuryango wita ku iterambere ry’urubyiruko wa UMOJA Youth Development Initiative Uganda. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagerageje kugaragaza Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo, nk’umuyobozi w’umuryango yashinze kugira ngo agere ku byo yifuzaga.

Byatumye akora inyandiko mpimbano akazandikira abantu batandukanye barimo n’ibigo bya leta, akaziherekesha umukono mpimbano wa Janet Museveni. Ubushinjacyaha bumurega ko yagerageje gukoresha izo nyandiko asaba amafaranga inzego zitandukanye kugira ngo abone amafaranga ayo guteguza ibirori yagombaga gukorera ahitwa i Kalolo.

Inkuru Wasoma:  Abadepite batambamiye iyeguzwa rya Perezida Koreya y’Epfo

Kalolo iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ni ahantu hategurirwa ibirori bitandukanye ku buryo udafite mu mufuka habyibushye utabasha kuhigondera. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niwamanya yanditse ibaruwa ku wa 22 Kanama 2023 igaragaza ko ari Minisitiri Janet Museveni wayanditse, inyandiko igaragaza ko yandikiwe kuri iyo minisiteri, ukekwa ashaka kubeshya abantu ngo abone izo ndonke.

Ni icyaha Niwamanya ahakana yivuye inyuma, mu gihe Perezida w’iburanisha Ronald Kaviizi Kayizi yabwiye Niwamanya ko nubwo afite uburenganzira bwo gusaba gukurikiranwa adafunzwe, azakomeza gufungwa kugeza ku wa 23 Nzeri 2024, kuko nta cyizere gihari ko aramutse arekuwe yagaruka kuburana. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-agiye-kurongora-impanga/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved