banner

Umugabo yatemesheje umuhoro umwana we bapfa ifu y’igikoma

Umugabo witwa Iyakaremye Yason w’imyaka 67 y’amavuko wo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinihira mu kagari ka Gitinda mu mudugudu wa Remera, akurikiranweho gutemesha umuhoro umwana we w’umuhungu witwa Nshimiyimana Joseph w’imyaka 18 amujijije ifu y’igikoma. Byabaye Tariki 21 kamena 2023.

Karimutumye Leoncie umubyeyi wa Nshimiyimana akaba n’umugore wa Iyakaremye, yabwite Tv1 dukesha iyi nkuru ko kuri uwo mugoroba umugabo we yatashye yitotomba avuga ko hari ifu y’igikoma y’amafaranga 500fr yikopeshereje umuhungu we Nshimiyimana agatinda kuyishyura, biba indandaro yo kumutema.

Yagize ati “yabajije Nshimiye niba yarayishyuye, undi amusubiza ko yayishyuye kuko yayahaye mukuru we akajya kwishyura, umugabo ahita avuga ko agiye kubakubita, nibwo yasohotse mu nzu ageze hanze akubita umwana witwa Manzi urushyi, Nshimiye mu kumwegura nibwo umugabo yafashe umuhoro atangira kumutema.”

Iyakaremye yatemye umwana we amukubise umuhoro mu ijosi no ku kaboko inshuro zirenze ebyiri ahantu hatandukanye. Leoncie yakomeje avuga ko yifuza ko inzego zibishinzwe zagakwiye kunyuza akanyafu kuri Iyakaremye kuko ngo buri uko atonganye, akunda kubatura umuhoro, kuko si ubwa mbere na we aherutse kumukubita ikibando mu mutwe ajya mu bitaro.

Inkuru Wasoma:  Abamotari bagaragaje inziti zihambaye basigaye bahuza nazo zikaba nyirabayazana w’impanuka bakora za buri kanya

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d’Arc, yavuze ko Iyakaremye yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabagari, gusa avuga ko nta byinshi yabivugaho kubera ko icyo kirego kiri mu iperereza.

Abana n’umugore ba Iyakaremye bavuze ko yari yarahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa akaza gufungurwa ku mbabazi za perezida mu mwaka wa 2003 mukwezi kwa Kamena, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira bwo bwavuze ko ayo makuru batari bayazi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved