Ni mu mudugudu wa Sebasengo, akagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri,ho mu karere ka Kayonza gaherereye mu ntara y’iburasirazuba, aho hari umugabo w’imyaka 39 watemye mugenzi bapfa indaya nyuma yo guhurira kuri iyo ndaya bose basanzwe baryamana nayo ariko buri wese aziko ariwe wenyine uryamana n’iyo ndaya.
Ibi byabaye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022. Amakuru avuga ko aba bagabo bombi bubatse bamaze igihe ari abakiriya b’uyu mugore wicuruza, bagahurirayo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu bikarangira barwanye kuko byabatunguye ntawe wari uziko yahurirayo n’undi maze umwe agatema undi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwiri, Ntambara John yemeje aya makuru avuga ko uru rugomo rwabayeho, ati” uwo mugabo wundi usa nk’ukuze yitabaje umuhoro atema mugenzi we imihoro itatu mu mutwe, gusa ntago yamwishe gusa yaramukomerekeje kuko abashinzwe umutekano batabariye hafi”. Ntambara yasabye abaturage kwirinda ubushurashuzi ndetse n’ubusambanyi, kuko uretse kuba byabyara kurwana bakaba bakwicana, hashobora kuvamo n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsia, gusenya ingo ndetse no gusesa imitungo.
Uwakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Kageyo, mu gihe uwamukomerekeje we afungiye kuri station ya polisi ya Mwiri. Ni inkuru dukesha BTN TV.