Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya aravuga ko kuri ubu abapolisi bo muri iki gihugu barimo gushakisha umugabo ukekwaho gutera icyuma umukobwa we w’imyaka 25 nyuma yo gutongana mu rugo mu gace ka Changamwe ka Mombasa.
Raporo za polisi zigaragaza ko Diana Yumbya byatangajwe ko yapfuye ageze mu bitaro bya Bomu nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza ahagana mu gicuku ku itariki ya 1 Kamena. Abatangabuhamya n’abayobozi bagaragaje ko ibi bintu bibabaje byatewe no gutongana hagati y’umukobwa na se bapfa itara ricagingwa, nyuma y’ibura ry’umuriro akanya gato muri ako gace.
Mu gihe cyo gutongana, uyu mugabo ngo yafashe icyuma cyo mu gikoni agitera umukobwa we mbere yo gucika. Abaturanyi bumvise guhangana hagati y’uyu mugabo n’umwana we, barahageze, basanga uyu mukobwa yatewe icyuma, bahita bajyana uyu mugore mu bitaro aho bavugaga ko yapfuye akihagera.
Polisi yageze mu bitaro maze ijyana umurambo wari ufite igikomere kigaragara mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ikizamini cya autopsy. Yavuze ko icyuma cyakoreshejwe mu bwicanyi cyakuwe aho byabereye.
Uyu ukekwaho icyaha kuri iki Cyumweru yari ataraboneka, abapolisi bavuze ko barimo gukora iperereza ku bwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya ivuga.