Ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko, we ubwe atangaza ko urugo rwe yarufataga nka paradizo kubera ko we n’umugabo we barakize kuburyo n’abana babyaranye babarera neza babona buri kimwe cyose, ariko kuri ubu uru rugo rukaba rwamuhindukiye nka gereza kubera ibyo yamaze kumenya.
Ni inkuru yagejeje ku kinyamakuru zambianobserver.com arimo agisha inama, yagize ati “ndabinginze imyirondoro yanjye muyigire ibanga, ndi umugore w’abana batatu, mfite imyaka 32 y’amavuko. Ndumva nataye umutwe nyuma yo kumenya ko abakobwa 4 banyambariye mu bukwe bwacu baryamanye n’umugabo wanjye, kandi bose akaba yarabateye inda.”
“Ntabwo nzi icyo gukora, kuko abo bakobwa ni inshuti zanjye nafataga nk’abavandimwe kuburyo nabasangizaga na buri banga ryose ryo mu rugo rwanjye. Nanabaganirije uburyo umugabo wanjye azi gukora gahunda yo mu buriri neza, ubwo rimwe twari twasohotse nk’abakobwa umwe muri abo bakobwa yandikira umugabo wanjye.”
“Bwa mbere ntabwo nigeze mbyitaho kuko narabizeraga nk’abavandimwe banjye bashobora kundinda, ariko ubwo umwe yatwitaga, natangiye kugira amakenga, mu kumenya amakuru neza nza gutungurwa no gusanga ba bakobwa bose baratwite kandi batwitiye umugabo wanjye. Umugabo wanjye yaje kwemera icyaha avuga ko abo bakobwa ari bo bamuterese, ariko avuga ko ankunda bityo adashaka gutandukana nanjye. Ndabinginze mungire inama y’icyo gukora, kuko nanjye ndatwite.”