Umugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda usanzwe akora I Burayi, yaguye mu kantu nyuma yo gusanga abana 6 yahahiraga akanabishyurira amashuri mu bigo mpuzamahanga nta sano na rito bafitanye. Ni ikibazo cyagaragajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’umutekano y’imbere mu gihugu, Simon Peter Mundeyi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 26 Kamena 2023, I Kampala.
Mundeyi yavuze ko uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore, waje kumubwira ko bamwe mu bana bafitanye Atari abe, bituma yigira inama yo kujya gufata ibizamini bigaragaza amasano [DNA]. Nubwo umugore yaje gusaba imbabazi avuga ko ayo magambo yayavugishijwe n’umujinya, ariko umugabo we yakomeje gahunda yo gupimisha, muri (laboratoire) y’igihugu.
Ubwo ibisubizo byajyaga hanze, uwo mugabo yanze kubyemera ariko bamusaba kujyana gusuzumisha mu yindi (baloratoire). Mundeyi yavuze ko uyu mugabo yagiye muri Canada, ajya muri Afurika y’epfo ariko hose ibisubizo biza bivuga ko mu bana batandatu nta n’umwe bafitanye isano. Byibura abagabo bagera kuri 32 bandikiye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka basaba ko pasiporo z’abana ziteshwa agaciro nyuma yo gusanga nta sano bafitanye nk’uko babitekerezaga.