banner

Umugabo yatwikiye umugore n’umwana we mu nzu nyuma y’uko yahanuriwe ko uwo mwana aherutse kubyara atari uwe

Umugabo witwa Habaguhirwa Boaz wo Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kugerageza kwica atwitse umugore we n’umwana w’uruhinja kubera ko bamuhanuriye ko atari uwe.

Amakuru avuga ibi byabaye mu masaha ya saa yine n’igice kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024. Abaturage bari aho ibi byabereye bavuze ko uyu mugabo yifungiranye mu nzu yarimo umugore we n’umwana w’uruhinja utaruzuza amezi abiri avutse, agaturitsa gaze igatangiza inkongi kuri iyi nzu ariko ngo ku bw’amahirwe bahise batabara babakuramo nta n’umwe urashiramo umwuka.

Bamwe mu baturage bari aho ibi byabereye, babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatwitse uru rugo ashaka gutwika uyu mwana utaruzuza n’amezi abiri, kuko yahanuriwe ko atari uwe ahubwo ngo umugore we yamubyaye hanze.

Umwe yagize ati “Uyu mugabo ibintu yakoze n’iby’ububwa. Kuko yashakaga kwitwika agatwika, umugore we ndetse n’umwana we. Kandi arihombeje rwose, ahubwo izindi nzego zibishinzwe, zitangire zimukurikirane nibiba ngombwa kandi afungwe kuko yakoze icyaha.”

Undi ati “Ariko abahanuzi nk’aba bazarikora, dore uyu baragiye baramubeshya nawe ashaka kwitwikira umuryango, ubwo se yabonaga bapimye ‘DNA’, abantu bajye bategereza gupimisha aba bana babo mu gihe habayeho ibibazo by’ubwumvikane buke nk’ibi.”

Umugore wa Habaguhirwa yavuze ko nta makimbirane yari asanzwe afitanye n’uyu mugabo we, ariko ngo nawe hari ibyo yumvaga bigenda bivugwa ko uwo mwana yamubyaye hanze nyamara ataribyo. Yagize ati “Nange numvaga ajya abimbwira, yinjiye mu nzu maze kumuha ibiryo [uwo mugabo] mbona yarakaye cyane, nyuma y’akanya gato ahita ambwira ngo inzu yacu irahiye ngira ngo ari kunkinisha.”

Inkuru Wasoma:  Buri mwaka abakobwa miliyoni 12 bashyingirwa ku gahato

Yakomeje agira ati “Hashize akanya nibwo nageze muri ‘salon’ mbona inzu yatangiye kwaka, nta gatege nari mfite niko guhita ntangira gutabaza, uyu mwana wange [umaze ukwezi kumwe avutse] nahise munyuza mu idirishya, ari nako mpamagara abantu ngo baze kumutabara, hashize akanya sinzi aho aba bagabo bavuye mbona baciye idirishya, nange banyuzamo mba ndarokotse.”

Umwe mu bari aho ibi byabereye yavuze ko uyu mugabo nubwo yari yangiritse mu isura, yagerageje gutoroka ariko bikaba iby’ubusa ngo kuko bahise bamufata kugira ngo atangire akurikiranwe kuko bivugwa ko ariwe watwitse iyi nzu yarimo umuryango we.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Katabaro, Mukasano Agnes, aho yavuze ko ubusanzwe atari afite raporo igaragaza ko uyu muryango ubana nabi, ahubwo nabo batunguwe no kumva ibyabaye. Ati “Nange nahamagawe n’abaturage bavuga inzu yahiye, hanyuma guhita duhamagara polisi iraza iradufasha. Icyakora nta raporo nari mfite ivuga ko uyu muryango ugirana amakimbirane.”

Ubwo iyi nkuru yakorwaga, uyu muryango wose wari wajyanywe mu bitaro kugira ngo ubanze witabweho, mu gihe RIB yari yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved