Umugabo yatwitse inzu yasanzemo umugore we ari kumwe n’umusore uyituyemo akeka ko bari kuryamana.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 kamena 2022 nibwo uwitwa Mbarushimana Thacien utuye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo yatwitse ibyari mu nzu y’uwitwa Eric Habyarimana nawe utuye muri uyu murenge, ibi Thacien akaba yabikoze nyuma yo gukeka ko eric yari aryamanye na Jeannine Uwizeyimana yita umugore we dore ko ngo yanasanze bikingiranye.

Nyiri urugo ari nawe nyiri amazu Eric acumbitsemo yavuze ko ubwo yari aryamye aribwo haje umuntu agakomanga, akamubaza icyo ashaka undi akamubwira ko ashaka kwa Eric, yamara kumurangira ku muryango Eric acumbitsemo akagenda akomanga cyane kugeza ubwo yamenye n’ibirahuri kandi ngo muri iyo nzu hari harimo undi mugore, ati”yashatse amabuye yica iriya portaye yo hanze yapfuye biragaragara muri kubibona. Yafashe nandi mabuye akomeye cyane yica urugi rwa metallic rwaho Eric ataha nta kintu muri kubonamo yamenaguye”.

Nyiri amazu yakomeje avuga ko ibyo uyu Thacien yakoze byavuye ku nzu Eric abamo bigafata no kunzu we abamo. Abandi baturage batuye aho hafi bavuze ko bageze aho ngaho bamaze kumva urusaku, undi yagize ati” ndi umuturanyi waha ngaha, nkimara kumva urusaku nazamutse ngeze aha ndebeye mu idirishya mbona umugabo munzu, afata ikibiriti atangira gutwika ahereye kuri matela yari iri muri salon ndetse nibyari Bihari, nuko nkora ibishoboka byose mbwira ny’irigipangu ngo akupe umuriro arawukupa”.

Uyu muturanyi yakomeje avuga ko bakoze ibishoboka byose ngo bakureho amabati kuri iyo nzu yari iri gushya ariko biranga, gusa ngo kubera ko umwotsi wari umaze kuba mwinshi nibwo Thacien yahise asohoka abaturage bahita bamufata ntaho yari gucikira, ubundi batangira kuzimyazimya uko bishoboka. Aba baturage bakomeje kuvuga ko umugore watumye Thacien atwika inzu koko bamubonye.

IZINDI NKURU WASOMA  Bamukase igitsina nyuma yo gusangira, afite ibyo yifuza nyuma yo kumukata igitsina.

Abasanzwe bazi aba bantu uko ari batatu bavuze ko batunguwe n’ibintu byabaye kubera ko ngo hatari hashize n’umwanya munini barimo gusangira inzoga. Umuturage umwe yagize ati” aba bantu baraziranye, ahubwo ikintu kibabaje cyane ni ukuntu ushobora gusangira n’umugabo mugenzi wawe nyuma ukajya kumwitura kumurongorera umugore, ubuse urumva bitababaje?”.

Aho hari ku ruhande rumwe kuko hari n’abandi banenze imyitwarire y’uyu mugore bavuga ko bitagakwiriye ko umugore muzima asiga umugabo we akajya ku wundi mugabo, kuko ngo ahubwo abari bahari bakoze amakosa uyu mugore nawe bagakwiye kuba bamufashe ntacike agahanwa kuko Atari umuco mwiza ku mugore.

Aba bantu uko ari batatu bose bakomeje kunengwa cyane n’abaturanyi b’aho ngaho, kuko ngo Thacien nubwo bari bamutwaye umugore ariko ntago umwanzuro wo kuza gutwika wari wo, kimwe na Jeannine wataye umugabo agasanga Eric wari inshuti n’umugabo we banasangira.

Musasangohe Providence ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, ubwo yavuganaga na TV1 kuri iki kibazo yavuze ko iki kibazo bakimenye, ariko uyu Eric na Jeannine bakaba batarafatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB kubwo kuba barimo kubakoraho iperereza cyane ko ngo uyu Thacien na Jeannine batari barasezeranye, mu gihe Thacien we yamaze gutabwa muri yombi kubwo kwangiza imitungo y’abandi akaba afungiwe ku biro by’ubugenzacyaha ku Gisozi.

Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.

IZINDI NKURU WASOMA  Zari Hassan yavuze yavuze icyo akora ngo atazaraga abana be ihungabana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved