banner

Umugabo yavuze ko nta kintu yagezeho mu myaka 20 amaze mu mugi wa Kigali uretse umugore n’abana yahabyariye.

Umugabo witwa Nsekanabo Jean Claude ukomoka mu karere ka Karongi, amaze imyaka 20 mu Mugi wa Kigali ariko avuga ko kugeza ubu atarabona icyo gukora gifatika uretse ibiraka abona rimwe na rimwe, gusa akaba yarahashakiye umugore akanabyara abana. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye RBA ko Ikintu gikomeye yungukiye i Kigali muri iyi myaka 20 yose ari umugore yahashakiye n’abana yahabyariye.

Ati: “Udafite akazi i Kigali wabaho ute? Nta nzu wabona yo kubamo, ntabyo kurya, nta mazi, nta biro nta kintu na kimwe wabona udafite akazi cyangwa amafaranga hano i Kigali’’. Muri iki gihe, hari abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abatuye uyu mujyi, biterwa n’imyumvire ya bamwe mu biganjemo urubyiruko rwo mu zindi ntara rugitekereza ko gutera imbere bataje i Kigali bitaborohera.

Nsekanabo we avuga ko yamenye amakuru ko Karongi yateye imbere ndetse Umujyi wa Kibuye usigaye ubarizwa mu Mijyi iyingayinga i Kigali. Avuga ko hari igihe atekereza gusubira i Karongi ariko gufata icyemezo byakomeje ku mugora kubera gutinya gusubirayo agifite ubuzima busa n’ubwo yari afite mu myaka 20 itambutse. Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Mujyi waKkigali, Urujeni Martine, avuga ko mu bibangamiye imibereho y’abatuye Umujyi wa Kigali harimo abantu baturuka mu zindi ntara bakaza i Kigali batazanywe n’akazi cyangwa indi gahunda ifatika.

Inkuru Wasoma:  KNC wa TV1 na radio1 mu mujinya mwinshi yihanangirije bank ya Equity ashinja ubujura| dore ibyo ayishinja, abaturage babisamiye hejuru.

’’Kigali itera imbere ku bafite uburyo bwo kuyibamo n’impamvu zitumye bayirimo, ariko kujyera muri Kigali uje gushaka utazi aho utangirira gushakisha nibyo bitera ibibazo, ni ihuriro ry’ubucuruzi koko ariko ukaza ku bukora ari ubucuruzi bufite gahunda cyangwa se ari ikiraka cyangwa ikindi kizabasha gutuma ubaho mu Mujyi wa Kigali”. “Kuza rero ugira ngo ubuzima buzakwizanira nibyo bituma havuka abasabiriza, aba bajura mubona nabo bari bamaze kuba benshi n’ibindi bibazo bitandukanye bituma abana bajya mu mihanda’’.

Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali buvuga ko ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage byiganjemo ibifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango, gusambanya abana bamwe bikabaviramo guterwa inda bakiri bato. Harimo kandi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi n’ikibazo cy’igwingira ku bana bato, byose bifite inkomoko mu miryango imwe n’imwe itita ku nshingano zayo zo guherekeza umwana kuva asamwe kugeza ashinze urugo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umunyamakuru Gerard Mbabazi yanenzwe cyane n’abantu benshi kubera ikiganiro yakoze bita ko bidakwiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved