Kuwa 1 mata 2023 mu bwiherero bw’urugo hatahuwe umurambo w’umugore witwa Ayinkamiye Rebecca byari bizwi ko yagiye mu Buganda byaratangajwe n’umugabo we ko yamutaye. Kugira ngo bimenyekane byatewe n’uko umugore wa muramu wa Ayinkamiye yahamagaye murumuna w’umugabo we amubwira ko umugabo we yamukubise ashaka kumwica nk’uko bishe umugabo we. Umugabo yishe urw’agashinyaguro umwana yabyaranye n’umukobwa abapfumu bamurangiyeho ubukire
Bikimara kuba murumuna wa nyakwigendera yahise atanga amakuru kuri RIB maze uwatanze amakuru n’umugabo we bahita batabwa muri yombi bakekwaho kwica Ayinkamiye. Ibi byabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, akagari ka Nyagasenyi umudugudu wa Kirehe, aho kuri uyu wa 1 mata aribwo amakuru yamenyekanye ko mu rugo rwa Harerimana Dieudonne mu bwiherero hagiye gushakisha umurambo wa Ayinkamiye.
Inyarwanda dukesha iyi nkuru batangaje ko umubyeyi n’abavandimwe ba Ayinkamiye bavuze ko yabuze mu mwaka wa 2009, gusa mu mwaka wa 2012 murumuna wa Ayinkamiye ubwo yajyaga gutanga ikirego umugabo wa Ayinkamiye baramutumije ahita atoroka bongera kumva havugwa ko yahungiye mu Buganda.
Murumuna wa Ayinkamiye yavuze ko baketse ko uwari umugabo we Harerimana Dieudonne ari we wamwishe. Uyu mukobwa witwa Umutoni yavuze ko mu mwaka wa 2009 yabanaga na we murugo, ariko umunsi umwe ubwo Ayinkamiye yavuye mu rugo nibwo Harerimana yamufashe we n’umwana wabo abatwara iwabo ku byabyeyi, nimugoroba aza gutwara umwana asiga Umutoni iwabo.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi 2 aribwo Harerimana yavuze ko yabuze umugore we ashobora kuba ngo yaramucitse akajya mu Buganda. Umwe mu baturage yatangaje ko nubwo ari umwimukira muri ako gace ariko abantu bose bakeka ko Harerimana ari we wishe Ayinkamiye wari umugore we, kuri ubu bakaba bumva ko aba mu Buganda.