Nyuma y’uko umugore witwa Daiane Farias wo mu gihugu cya Brazil, atawe muri yombi ahamwe n’icyaha cyo gukata igitsina umugabo we witwa Gilberto de Oliveira amufashe asambanya umwana w’umukobwa abereye nyinawabo w’imyaka 15, Urukiko rwo muri icyo gihugu rwemereye Gilberto kujya asura umugore we muri gereza.https://imirasiretv.com/gukorera-imihango-yo-gusezera-uwitabye-imana-mu-nsengero-no-mu-misigiti-byahagaritswe-menya-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-virus-ya-marburg/

 

Buri munsi hirya no hino ku Isi haboneka udushya dutandukanye, ubu mu gihugu cya Brazil batangajwe no kubona Gilberto de Oliviera ahirimbana mu nkiko asaba gusura umugore we uherutse kumukata igitsina cye akoresheje icyuma gishyushye, mu Ukuboza kwa 2023 ubwo Daiane Farias w’imyaka 34 yamufataga asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 abereye nyina wabo (Niece).

 

Ibi byarakaje cyane Daiane Farias maze afata icyuma aragishyushya akata ubugabo bw’umugabo we Gilberto w’imyaka 40, wasambanije umwana abereye nyinawabo. Ubwo Farias yatabwaga muri yombi yemeye icyaha ndetse abwira urukiko ko “aticuza ibyo yakoreye umukunzi we.”

 

Ubwo Farias yari amaze gukata igitsina cy’umugabo we yahise afata ifoto ayishyira ku rubuga rw’umuryango wabo kuri Whatsapp. Ibi yabikoze hashize iminsi 10 afashe umugabo we asambanya umwana abereye nyina wabo.

 

Icyakoze ntabwo urukiko rwabashije kubona ibimenyetso bihamye ko Gilberto yasambanije uwo mwana w’umukobwa kuko bamujyanye kwa muganga hashize icyumweru n’iminsi 3. Farias waciye igitsina cy’umugabo we bafitanye abana 3 yahise akatirwa igifungo cy’imyaka 50 n’igice kuko yahamwe n’ibyaha bibiri harimo guca igitsina cy’umugabo we no kugerageza kumwica (Attempted Murder).

 

Ubwo Farias yari amaze gufungwa urukiko rwanzuye ko atazigera asurwa n’umugabo we na rimwe nubwo bombi bavugaga ko bamaze kubabarirana bashaka ko azajya amusura ndetse bakemererwa guhurira mu cyumba cyabugenewe abashakanye bafunze bahuriramo.

 

Umucamanza Giuliana Herculian w’urukiko rukuru rwa Sao Paulo, ubu yamaze kwemerera Gilberto gusura umugore we Farias muri gereza nyuma y’amezi 10 amuciye igitsina. Impungenge zari zihari mbere ngo nuko byacyekwaga ko Gilberto yashakaga gusura umugore we agamije kumwihoreraho ko yamuciye igitsina.

 

Ubu yemerewe kumusura gusa ngo bazajya bicara barinzwe n’umucunga gereza hafi yabo ngo hatagira icyaba hagati yabo kuko urukiko rucyeka ko bombi bafitanye inzika. https://imirasiretv.com/gukorera-imihango-yo-gusezera-uwitabye-imana-mu-nsengero-no-mu-misigiti-byahagaritswe-menya-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-virus-ya-marburg/

Umugabo yari amaze igihe asaba Urukiko ko rwamwemerera gusura umugore we wamukase ubugabo

Ubwo Daiane Farias yari amaze gutabwa muri yombi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved