Umugabo witwa Agahozo Josue w’imyaka 24 y’amavuko, akurikiranweho kwica umwana we Akimanimpaye Fabrice w’imyaka 3 y’amavuko, aho ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi buvuga ko yabanje kumunigisha umugozi akabona kumujugunya mu bwiherero. uyu mugabo atuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Kinazi mu mudugudu wa Bugirinteko.
Irebukwe Domina, umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kinazi akaba asimbura Gitifu uri mu kiruhuko cy’ukwezi yatanze amakuru avuga ko uyu mugabo Agahozo yabyaranye uriya mwana yishe n’umukobwa ariko ntibabana. Ngo nyuma yaje gushaka undi mugore.
Akomeza avuga ko Agahozo mbere yo kwica umwana we, yabanje kwimuka mu mudugudu ajya kumwicira ahandi, mbere yo kumuta mu bwiherero bwa metero 12 abanza kumunigisha umugozi, nyuma Agahozo amaze gukora ayo mahano agaruka iwabo, ababyeyi be bamubajije aho yasize umwana abasubiza ko yamwohereje mu karere ka Rusizi.
Icyakora kubera ko Agahozo yabanje kujijinganya, bamuhamagariye irondo n’abaturage, abemerera ko yamwishe akamujugunya mu bwiherero. Irebukwe akomeza avuga ko uyu mwana yabanje kurerwa na nyina, ariko biba ngombwa ko amuzanira se (Agahozo) kubera ubuzima butari bwiza uwo mukobwa yari abayemo.
Yakomeje avuga ko hari amakuru y’uko umugore Agahozo yaje gushaka nyuma baje gutongana, bikaba bikekwa ko ari byo byabaye intandaro yo kwica uyu mwana kuko uwo mugore yaje no kwahukana. Irebukwe yagize ati “nubwo Agahozo ataravuga impamvu yishe umwana, ariko bishoboke ko intonganya bagiranye n’umugore we ari zo zatumye yihekura.”
Agahozo yageze mu nzego z’Ubugenzacyaha mu gihe iperereza riratangira kugira ngo hamenyekane icyateye kwica umwana we, umwana abone no gushyingurwa.
SRC: UMUSEKE