Umugabo yicishije umugore we ifuni n’ishoka

Umugabo witwa Habumugisha Gaspard w’imyaka 46 y’amavuko wo mu karere ka Ngororero Umurenge wa Kageyo, yishe umugore we witwa Nyirabagenzi Eugenia w’imyaka 45 y’amavuko akoresheje ifuni ndetse n’ishoka. Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 mu kagali ka Nyamata umudugudu wa Kabuga.

Umuhungu w’imyaka 20 y’amavuko uvuka kuri aba bombi, yabwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko ku cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 Habumugisha yatashye yasinze, byatumye we na Nyirabagenzi batongana, bituma muri iryo joro batararana kuko umugabo yaraye mu gikoni abana na nyina barara munzu nini.

Mu gitondo cyakurikiyeho umugabo abyutse yasabye umugore we ko yamuzanira ibikoresho akajya mu kazi, Habumugisha usanzwe akora akazi ko gucukura ubwiherero, umugore mu kwinjira nibwo umugabo yahise amukubita ifuni n’ishoka amusatura umutwe.

Uyu muhungu wabo n’abandi baturage bakomeje bavuga ko Nyirabagenzi yajyanwe kwa muganga ariko agapfa ataragerayo, naho Habumugisha we agahita atoroka. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo Kavange Jean D’Amour akagali ka Nyamata, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zifatanije n’iz’umutekano zirimo gushaka uyu mugabo kugira ngo akurikiranwe.

IZINDI NKURU WASOMA  Umwarimu ukurikiranweho gusambanya abana b’abahungu ari mu maboko atari aye

IZINDI NKURU WASOMA  Abapolisi babiri bishwe n’impanuka mu Ruhango

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved