Umugabo wo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mukura mu kagali ka Kagano mu mudugudu wa Nyaburama, yasanzwe mu mugozi w’inzitiramubi amanitse yapfuye, nyuma y’uko umugore we babyaranye yamutaye akajya kwishakira undi mugabo. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa 4 Nzeri 2023 .
Ubwo umuturanyi wari ufitanye gahunda n’uwo mugabo yagiye kumureba asanga anagana mu mugozi yapfuye ahita ahamagara ubuyobozi bw’umudugudu basanga yiyahuye. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano zageze aho byabereye, mu gukurikirana basanga uyu mugabo yibanaga mu nzu wenyine, kuko umugore yafashe abana abajyana iwabo ajya kwishakira undi mugabo.
Ndayambaje Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura yavuze ko uyu mugabo yafashe icyemezo kigayitse asaba abaturage kwirinda kwiheba, kandi igihe bafite ikibazo kibabangamiye bakegera ubuyobozi bukabagira inama.
Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore we w’imyaka 32 babyaranye abana batatu ariko babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umurambo wa nyakwigenderaq wajyanwe ku bitaro bya Murunda gusuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.