Umugabo yise umwana we ‘Statistical Information Communication Office’

Umugabo wo muri Indonesia, ukunda akazi ke cyane yise umwana we w’umuhungu izina ry’ako kazi ke, amwita ‘Statistical Information Communication Office’ agira n’amahirwe nyina w’umwana arabyemera kuko ngo yumva ntacyo bitwaye.

Uwo mugabo witwa Samet Wahyudi ngo na mbere yo gushaka umugore, yari azi ko nabyara umwana w’umuhungu azamwitirira ako kazi akora nk’umukozi wa Leta kandi akishimiye cyane.

Akibona umukobwa bakundana ndetse bakiyemeza kurushinga, ngo yamubwiye uko yifuza kuzita umwana we w’umuhungu nibamubyara, abimuteguza mbere abyemera akira na ‘fiancée’ .

Nyuma yo gushakana, umwana wabo wa mbere ngo yavutse ari umukobwa, icyo gihe Samet yemerenya n’umugore we ko bamwita andi mazina asanzwe. Ariko mu gihe uwo mugore we witwa Linda yari asamye inda ya kabiri, yabyaye umwana w’umuhungu, ubwo nta kindi bagombaga kubiganiraho izina rye ryari rizwi na mbere y’uko avuka bahita bamwita ‘Statistical Information Communication Office’ mu rurimi rwo muri Indonesia.

Samet Wahyudi aganira n’itangazamakuru ryo muri Indonesia kuri iryo zina yise umwana we ridasanzwe, yavuze ko yabonye ako kazi nk’umkozi wa Leta mu Mujyi wa Brebes mu mwaka wa 2003, akaba akora ku mwanya wa ‘Statistical Information Communication Officer’ kuva icyo gihe kugeza abyaye uwo muhungu we.

Inkuru Wasoma:  Polisi yatunguwe n'ibyo usanzwe ari umupasiteri ku manywa yakoraga mu masaha y'ijoro byatumye araswa mu cyico igitaraganya

Kubera kumara igihe kinini muri ako kazi ke, ngo yumvaga ahafata nko iwabo ha kabiri ‘a second home’ , akifuza ko hagirana isano ikomeye n’umwana we.for him, so he wanted it connected to his son somehow.

Uwo mwana w’umuhungu witwa ‘Statistical Information Communication Office’ yavutse ku itariki 23 Ukuboza 2020, ariko bamwohereyeho n’akandi kazina k’agahimbano ka Dinko. Uwo mugabo abajijwe niba atarigeze atekereza ko umwana we azajya abangamirwa cyane no kuvuga amazina ye yose igihe ari mu banda, yasubije ko abizi neza ko umuhungu we azamenyera iryo zina rye neza nta ngorane.

Umugore wa Samet yahise yemera iryo zina umuhungu we yiswe ritangaje, kuko yabitegujwe na mbere hose, ariko ababyeyi be, ni ukuvuga ba Sekuru na Nyirakuru b’umwana nibo babanje kurirwanya, ariko bahita barekera nyuma yo kumenya ko ababyeyi b’umwana babyemeranyijweho na mbere y’uko bashakana.

Ikinyamakuru TimesofIndia cyatangaje ko kifuriza uwo mwana witwa Statistical Information Communication Office kuzakunda izina rye n’akure ntiyisange yagannye inkiko arega ababyeyi be kubera iryo zina bamwise.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved