Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwatangiye kuburanisha abantu batatu barimo umugabo witwa Zachariah Olivier w’imyaka 60 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica abagore babiri, maze akagaburira imirambo yabo ingurube ze. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-anitha-pendo-yasezeye-kuri-rba-amaze-imyaka-10-akorera/
Uyu mugabo yagejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’uko mu kiraro cye cy’ingurube hasanzwe ibisigazwa by’abagore babiri bari bamaze igihe kinini baraburiwe irengero. Ku wa 20 Kanama uyu mwaka, ni bwo ibi bisigazwa byasanzwe mu kiraro cy’ingurube ze giherereye mu karere ka Limpopo ho muri Afurika y’Epfo.
Abandi bakurikiranywehe kugira uruhare muri iki cyaha, barimo abakozi be Adriaan De Wet w’imyaka 19 na William Musoro w’imyaka 45. Ubu bwicanyi bwatangiye gukirwaho iperereza na Polisi nyuma y’uko umukecuru w’imyaka 45 na mugenzi we w’imyaka 35 baburiwe irengero.
Amatsinda y’abantu benshi yigaragambirije hanze y’Urukiko asaba ko abaregwa batarekurwa by’agateganyo kuko icyo gikorwa uwo mugabo yakoze ari ubunyamaswa. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-anitha-pendo-yasezeye-kuri-rba-amaze-imyaka-10-akorera/