Umugabo yishe nyina amuziza kumurogera igitsina cye ntigikore

Umugabo witwa Juma w’imyaka 34 yishe nyina umubyara w’imyaka 67 amushinja ko yamurogeye igitsinagabo cye kikanga gukora. Ibi byabereye mu gihugu cya Zimbabwe mu ntara ya Matabeleland y’amajyaruguru mu gace kitwa Binga. Ngo uyu mugabo yinjiye mu gikoni aho nyina yari yicaranye n’abandi bo mu muryango we yinjiranye ishoka.

 

Uyu mugabo ngo yatangiye gushinja nyina ko ari umurozi amubwira ko yaroze igitsina cye kuburyo rimwe kibura kikongera kikagaruka. Yahise amutema inshuro nyinshi cyane koresheje ishoka bimuviramo urupfu. Nyuma yo kwica nyina akagerageza guhunga abagize umuryango we bafatanije n’abaturanyi bamufashe.

Inkuru Wasoma:  RDF irashinjwa kugerageza kurasa ‘Drone’ y’Umuryango w’Abibumbye yifashishije misile karahabutaka

 

Nyuma bamuhambirije umugozi bamujyana kuri polisi ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi. Ubwo yitabaga umucamanza ntago yigeze asabwa kwiregura. Yarafunzwe kugeza ubwo yaje kugirwa inama yo gutanga ingwate ngo afungurwe icyitwa ‘bail’, aho uyu mugabo avuga ko yagiye guhanuza ku mupfumu akamubwira ko nyina ari we wamuroze igitsina cye ntigikore.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka