Umugabo yishe umugore we amukase ijosi n’icyuma

Umugabo witwa Jean marie w’imyaka 38 y’amavuko wo mu karere ka Ngororero, akurikiranweho kwica umugore we Muhawimpundu Angelique w’imyaka 28 amukase ijosi. Ibi byabaye kuwa 29 Nyakanga 2023, mu kagali ka Kabarondo Umurenge wa Bwira.

Amakuru avuga ko nyuma yo kugirana amakimbirane, uyu mugore yahukaniye iwabo, umugabo agiye kumucyura asanga iwabo badahari amwicirayo. Bamwe mu baturage babwiye Raditv10 ko uyu mugabo yari asanzwe atoteza umugore we.

Umwe yagize ati “umugabo yikora saa tatu za nimugoroba aza kumucyura, ahageze nta wundi muntu uhari ari we mudamu uriyo, yaraje amutera icyuma mu mutwe, amukata ijosi yahise amurambika aho ngaho aragenda.”  Undi yagize ati “bahoraga bafita amakimbirane aho ngah, yamutotezaga amubwira ko azamwica, akajya amuhunga akaza mu rugo iwanjye.”

Inkuru Wasoma:  Abaturage batunguwe no kubona umugabo afata umuhoro atemagura umwana we

Aba baturage bifuza ko uyu mugabo yazaburanira urubanza rwe mu ruhame kandi agahabwa igihano gikomeye kuruta ibindi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musabyimana Japhet, yatangaje ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “twahise tumufata tumushyikiriza polisi ya Gatumba, ndetse na yo yamaze kumushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha RIB, kugira ngo hakorwe iperereza mu bugenzacyaha.” Aba bombi bari babanye imyaka 10 babana mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko nta mwana babyaranye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved