Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko wo mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina mu kagali ka Rugarama, mu mudugudu wa Kagega, akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we bashakanye u buryo bwemewe n’amategeko amukubise ishoka mu gatuza. Iki cyaha uyu mugabo akurikiraweho n’ubushinjacyaha yagikoze kuwa 12 Kanama 2023.
Ubushinjacyaha buvuga ko urupfu rwa nyakwigendera w’imyaka 48 rwatangajwe n’abana be nyuma yo gusanga umurambo we imbere y’uburiri yararagaho we n’umugabo we, iruhande hari ishoka iriho amaraso, bagashinja se ubabyara ko ari we wishe nyina kuko bwakeye bakamubura.
Nyuma uyu mugabo yaje gufatirwa mu kagali ka Rwanteru mu murenge wa Kigina. Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bukomeza buvuga ko uyu mugabo amaze gufatwa yemeye icyaha, anavuga ko yari amaze umwaka wose yarapanze kwica umugore we amuhora kujya mu bandi bagabo.
Ubushinjacyaha buhereye ku mvugo z’abana b’uyu mugabo, bugashingira kandi kuri raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yazize kuva amaraso yaturukaga mu gikomere cyari mu gatuza, ariho yakubiswe ishoka, bwasabye urukiko ko rwakwemeza uregwa icyaha cy’ubwicanyi, akaba yahanishwa igifungo cya burundu muri gereza, ndetse yewe ntanagabanyirizwe igihano kubera ubugome bw’indengakamere yakoranye icyaha.