Umugabo yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa 06h30 nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo wo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi wishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe, bapfa igiti cyo gucana yari agiye gutema mu ishyamba ryabo riri muri aka gace batuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana yemeje aya makuru avuga ko uyu muryango umaze igihe ubana mu makimbirane ku buryo batabaga mu nzu imwe. Ati “Byabaye mu gitondo ubwo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Yavuze ko uyu muryango wari warabaruwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane muri aka gace, ndetse ubuyobozi bwari bwaragerageje kuwigisha ariko birananirana, kugeza ubwo bahisemo kuba mu nzu zitandukanye.

Inkuru Wasoma:  Abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi.

Inkuru Wasoma:  Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu yo muri Nyabihu batunzwe agatoki kubera ubwiyongere bw’inda zidateganyijwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved