Umugabo yishe umugore we amutemye amuziza ko yabyaye hanze.

Umugabo witwa Sebanani Eric uzwi ku kabyiniriro ka Kazungu wari utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, akekwaho ko yishe umugore we amutemye n’umuhoro, nyuma yo kumenya ko umwana wa mbere babyaye atari uwe. Mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 nibwo uyu mugabo yishe umugore we amutemaguye mu buryo bukomeye.  Abazunguzayi bishe umunyerondo.

Amakuru avuga ko yamwishe nyuma yo kumenya ko umwana wa mbere muri batatu nyakwigendera yabyaye, ari uw’uwundi mugabo. Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Buganza, mu Kagari ka Kimisagara. Uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise atoroka, ku buryo inzego zibishizwe zatangiye kumushakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yishe umugore we nyuma y’uko amenye ko umwana w’imfura atari uwe, ko ari uw’uwundi mugabo. Yagize ati “Nibyo byabaye mu rukerera, yamwishe amutemaguye byabindi bikomeye kuko yatemaga n’amaboko, ariko yahise atoroka.” Yakomeje avuga ko nyakwigendera yari afite abana batatu bakuru, ndetse n’umugabo we ku Cyumweru yari yatumiye abantu iwe ababwira ko amakimbirane yari afitanye n’umugore we yarangiye.

Ati “No ku Cyumweru yari yatumiye abantu iwe ababwira ko amakimbirane bari bafitanye n’umugore yarangiye, kuko n’umugore yari yaramaze guha uwo mwana se.” Yongeyeho ko umukozi wo muri uyu muryango ari we watabaje, aboneraho gusaba abaturage kugira umuco wo gutabarana, kuko iyo biba, uyu mugabo atari gucika inzego z’umutekano.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye icyateye impanuka y’imodoka y’abakozi b’akarere ka Rutsiro

Inkuru Wasoma:  Umurambo w’umukobwa watoraguwe uri mu mufuka hakekwa uwatanze amakuru

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved