Umugabo yishe umugore we amuziza gutinda ku mukorera ibyo yari asanzwe amukorera iminota icumi gusa

Umugabo wamenyekanye izina rimwe rya Dharamveer w’imyaka 52 y’amavuko, akaba atuye mu mudugudu wa Faljagadh, muri Leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde, hafi y’umurwa mukuru wa Delhi. Akurikiranyweho kwica umugore we Sundari w’imyaka 50 y’amavuko, akoresheje inkota bari bafite mu rugo rwabo.

Amakuru atangazwa ni uko uyu mugabo wakoraga akazi k’ibiraka ka buri munsi, yajombye umugore we inkota inshuro 15 mbere yo kumuca umutwe kuko ngo yamaze igihe kinini cyane ateka iki cyayi. Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Vivek Yadav, yavuze ko uyu mugabo yabyutse nyuma y’uko umugore we abyutse kuko yari yatangiye guteka icyayi. Umugabo yabajije umugore icyayi, undi amubwira ko biza gutwara indi minota icumi.

Dharamveer akimara kubwirwa ko arategereza indi minota icumi yarakaye cyane, yihutira gushaka intwaro ndetse ngo yabanje gukubita umugore we mbere y’uko amwica. Vivek yakomeje abwira Times of India ko Sundari yabyutse saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kandi ko yahise atangira gutegura icyayi nk’ibisanzwe kuko yabikoraga buri munsi.

Inkuru Wasoma:  Perezida Zelensky yashinjwe kwitwara nk’uruhinja

Umugabo we Dharamveer yabyutse nyuma y’iminota mike, amuhamagara amubaza icyayi, mu gihe abana babo bane bari baryamye mu kindi cyumba. Yagize ati “Nyuma y’iminota igera kuri itanu, Dharamveer yabyutse asaba umugore we icyayi ndetse yihutira kujya mu gikoni kureba. Ageze mu gikoni umugore we yamubwiye ko bitwara indi minota 10 biramubabaza cyane.”

Uyu mukuru wa Polisi akomeza avuga ko umugabo yahise ajya gushaka inkota akaza akica umugore we. Ubwo umuhungu wabo witwaga Soldier yumvaga nyina aboroga, yabyutse yihutira gutabara, ahageze abona nyina ari kuva amaraso. Abaturage bumvise urusaku na bo baratabaye bahageze basanga Sundari aryamye hasi yapfuye.

Uwo mwana wabo witwa Soldier yabwiye itangazamakuru ko se yajyaga atoteza nyina, kubera icyayi na mbere ariko akaba atarigeze amukubita. Kugeza ubu Dharamveer yatawe muri yombi, hatangiye gukorwa iperereza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved