Umugabo yishe umugore we mu birori by’ubukwe bwabo

Mu gihugu cya Thailande kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko umugabo witwa Chaturong Suksuk w’imyaka 29 yishe abantu bane hamwe n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo. Muri abo bantu harimo nyirabukwe, murumuna w’umugore we, ndetse n’abandi batumirwa babiri nyuma yo kwica abo bantu bose nawe ngo yahise yirasa arapfa.

Uyu mugabo w’imyaka 29 yarashe umugore we Kanchana Pachunthuek na we ahita yirasa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru ‘Ouest France’. Kuko bivugwa ko yari afite imbunda mu modoka. Iyi nkuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu nyuma y’uko Polisi imaze kwemeza ko uyu mugabo yarashe umugore we, nyirabukwe ndetse n’abandi bantu.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yateye inda abakobwa bose bari bambariye umugore we mu bukwe bwabo

Bivugwa ko abo bageni batonganye ku bintu byabo bibareba hagati yabo, maze Chaturong ahita agenda agana ahari imodoka  ye, akuramo imbunda aragaruka atangira kurasa. Uwo mugabo wishe abantu ku munsi we w’ubukwe yari afite imidari ibiri y’umuringa, yavanye mu marushanwa ya ‘ Paralympiques de l’Asean’ mu 2022 yabereye muri Indonesia.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko uyu mugabo yahoze ari mu gisirikare cya Thailande ndetse akaba yaracitse ukuguru ubwo yari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku mipaka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved