Umugabo yishe umugore we n’abana be batatu ahita atoroka

Umugabo witwa Musonera Theogene uri mu kigero cy’imyaka 40 arashakishwa n’inzego z’umutekano mu karere ka Kayonza, akekwaho kwica umugore we n’abana batatu agahita atoroka. Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, wavuze ko uyu muryango wabanaga batarasezeranye, aho bari batuye mu kagari ka Gitara, umudugudu wa Mubuga.

Gitifu yavuze ko Musonera yishe abana be batatu, umukuru w’imyaka 12 witwa Igiraneza Gentille, Manzi Fabrice w’imyaka 10 n’umuto witwa Uwihirwe Kevin w’imyaka 2 n’umugore we babanaga Mukawizeye Donatha w’imyaka 32, ariko icyo yabahoye kikaba kitaramenyekana, amakuru aturuka mu baturanyi ba hafi akaba ari uko aba bombi nta makimbirane bari bafitanye.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu mugabo Atari umusinzi ahubwo asomaho byoroheje nk’uko abandi babigenza. Yakomeje yihanganisha imiryango yagize ibyago, anatanga ubutumwa bw’uko uwabona Musonera yafasha inzego z’umutekano kumugaragaza agahabwa ubutabera, anasaba abaturage kurebera ku byabaye bigacika kuko ari bibi cyane maze bagasigarana ubusugire bw’umuryango.

Kugeza ubu imirambo yaba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu, mu gihe imiryango n’ubuyobozi bitegura kubashyingura.Photo by Umuseke

Inkuru Wasoma:  Wa musore w’I Burundi wavuyeyo acucuye banki miliyoni 29 agahungira mu Rwanda yakorewe ibyo yirindaga mu minsi yashize

Umugabo yishe umugore we n’abana be batatu ahita atoroka

Umugabo witwa Musonera Theogene uri mu kigero cy’imyaka 40 arashakishwa n’inzego z’umutekano mu karere ka Kayonza, akekwaho kwica umugore we n’abana batatu agahita atoroka. Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, wavuze ko uyu muryango wabanaga batarasezeranye, aho bari batuye mu kagari ka Gitara, umudugudu wa Mubuga.

Gitifu yavuze ko Musonera yishe abana be batatu, umukuru w’imyaka 12 witwa Igiraneza Gentille, Manzi Fabrice w’imyaka 10 n’umuto witwa Uwihirwe Kevin w’imyaka 2 n’umugore we babanaga Mukawizeye Donatha w’imyaka 32, ariko icyo yabahoye kikaba kitaramenyekana, amakuru aturuka mu baturanyi ba hafi akaba ari uko aba bombi nta makimbirane bari bafitanye.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu mugabo Atari umusinzi ahubwo asomaho byoroheje nk’uko abandi babigenza. Yakomeje yihanganisha imiryango yagize ibyago, anatanga ubutumwa bw’uko uwabona Musonera yafasha inzego z’umutekano kumugaragaza agahabwa ubutabera, anasaba abaturage kurebera ku byabaye bigacika kuko ari bibi cyane maze bagasigarana ubusugire bw’umuryango.

Kugeza ubu imirambo yaba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu, mu gihe imiryango n’ubuyobozi bitegura kubashyingura.Photo by Umuseke

Inkuru Wasoma:  Ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved