Umugabo uri mu kigero cy’imyaka mirongo itatu wo mu ntara ya Cap-skirring muri Senegal yishe umwana w’imyaka 2 usanzwe uri mubyara we amwitiramije n’urukwavu kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge yari amaze kunywa. Uyu mugabo avuga ko yabonye uyu mwana akagira ngo ni urukwavu niko guhita amuhitana.
Uyu musore ngo yabyutse mu gitondo cya kare agiye gufata imiti bitunguranye, asubira mu cyumba afashe umurambo wa mubyara we w’imyaka 2. Ngo uyu musore yiciye uyu mwana unamiubereye mubyara we mu bwiherero bufatanye n’inzu yabo. Uyu musore yatawe muri yombi avuga ko yitiranije uyu mwana n’urukwavu.
Ubwo yasobanuriraga polisi yagize ati” niciye urukwavu mu bwiherero, ntago nishe umuntu. Icyo gihe ntago nari ndwaye, ariko ndemera ko ndwaye indwara zo mu mutwe. Ndahakana ibyo nshinjwa”. Umushinjacyaha yasabye urukiko ko uyu mugabo ahabwa igifungo cya burundu, mu gihe umuburanira we yasabye ko umukiriya we ataryozwa icyo cyaha kuko afite uburwayi bwo mu mutwe bwamuviriyemo gufungirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Kenya, I Ziguinchor. Source: rwandanews24.rw.