Umugabo witwa Murwanashyaka Aphrodis utuye mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamaguri, akagari ka Kagasa umudugudu wa Mataba, uri mu kigero cy’imyaka 35 yatawe muri yombi aho akurikiranweho urupdu rw’umwana we uri mu kigero cy’imyaka itatu n’ine wasanzwe yapfuye kuri uyu wa 1 mata 2023. Indaya ziri mu byishimo bidasanzwe kubera mugenzi wabo wazengereje uwahoze ari perezida
Umuseke dukesha iyi nkuru batangaje ko mbere uyu mwana yabanje kuburirwa irengero ariko umubyeyi we atangira kumushakisha ndetse akajya no gutanga ikirego mu buyobozi, ariko uyu Murwanashyaka akajya amubwira ko igihe kimwe umwana azamubona. Nyuma inzego z’ubugenzacyaha zaje gufunga uyu mugabo wakomezaga kuvuga ko umwana azaboneka, ariko biza kurangira umwana abonetse mu bwiherero yapfuye.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze watanze amakuru yavuze ko Murwanashyaka ageze aho afungiwe yaje kwemera ko umwana yamwishe akamushyira mu bwiherero. Yavuze ko uyu mwana kugira ngo aboneke bari basatse bwa kabiri ariko aho ubwiherero buri bagatangira kuhumva umunuko udasanzwe, ndetse baza kubona n’amasazi bafata umwanzuro wo kubusenya.
Yakomeje avuga ko basanze umwana Murwanashyaka yaramucagaguye kugira ngo abe yarabashije kumusunikira mu bwiherero, ndetse umutwe w’umwana yari yawuciye, ageze aho afungiwe ni naho yaje kubwira abayobozi aho yshyinguye uwo mutwe baza kuwutaburura ukwawo.
Amakuru avuga ko Murwanashyaka yari yarabyaranye uwo mwana n’umugore abapfumu bari baramurangiyeho ubukire ariko ntibabana nk’umugore n’umugabo. Umwana amaze gukura yakundaga kujya gusura se uwo mugore na we mu gihe cya Covid 19 aza gushaka umugabo, gusa byateje ikibazo aza gusubira iwabo.
Amakuru avuga ko nyina wa Murwanashyaka na we ari mu bajyanwe n’ubugenzacyaha mu rwego rwo gukorawaho iperereza kubera ko abaturage batangaje ko atakundaga uwo mwana kubwo kuba atarakiriye uwo mukobwa umuhungu we yateye inda yavutsemo uwo mwana wishwe na se.