banner

Umugabo yishwe akekwaho kwiba ibigori ajugunywa mu buvumo

Mu gitondo cyo kuwa 8 Nyakanga 2023, mu karere ka Musanze hasanzwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Nyabihu yishwe n’abagizi ba nabi, bamujugunya mu buvumo. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu murenge wa Cyuve, akagali ka Bukinanyana umudugudu wa Bubandu.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yaketsweho kwiba ibigori. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bukinanyana, Maniteze Jean D’Amour, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye biturutse ku muturage.

Gitifu Maniteze yavuze ko yamenye amakuru ahamagawe n’umukuru w’umudugudu na we wabwiwe amakuru n’umusaza wari ugiye gushaka inkwi akabona umurambo wa nyakwigendera, aribwo bahageze n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Inkuru Wasoma:  Ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Gitifu yakomeje avuga ko hamaze gufatwa abantu bagera kuri 6 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo, ubu bakaba bari mu butabera ariko umurima uwo mugabo yakubitiwemo nyirawo yahise acika arimo gushakishwa.

Maniteze yagiriye abaturage inama yo kureka kwihanira ahubwo bakitabaza abayobozi babishinzwe ndetse bakanatanga amakuru ku gihe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri, mu gihe abakekwa bari kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu gihe bari gukorerwa dosiye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved