Umugabo witwa Hakizimana Innocent w’imyaka 43 wo mu mudugudu wa Rwankuba, akagali k’Agateko, mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, yakubiswe urushyi na Sibomana Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 28 bimuviramo urupfu. Ibi byabaye kuwa 10 Nzeri 2023 ahagana mu masaha y’ijoro.
Hatangimana Jean Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali k’Agateko yavuze ko Sibomana yabikoreshejwe n’ubusinzi. Byabaye saa tatu z’ijoro ubwo nyakwigendera Hakizimana yari agiye kuvunjisha, ngo ahuye na Sibomana amubaza impamvu agurira abagore we ntamugurire.
Ibi byatumye Sibomana agira umujinya akubita urushyi Hakizimana wari umubajije icyo kibazo. Urushyi yamukubise rwamugushije hasi ntiyongera kweguka, icyakora nyakwigendera yajyanwe kwa muganga ngo harebwe ko yazanzamuka ariko birangira gutyo. Amakuru avuga ko Sibomana asanzwe akekwaho ubusinzi.
Hatangimana mbere y’uko ahura na Sibomana wamukubise, yabanje guca aho bakinira biyari ahava agiye kuvunjisha. Umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Nyarugenge, Sibomana we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jali.
ivomo: Umuseke