Umugabo wo mu gihugu cya Tanzaniya witwa Godfrey Bange, utuye mu gace kitwa Roselini mu karere ka Siha mu ntara ya Kilimandjaro yitabye Imana ari muri salo bogosheramo ubwo yari ategereje ko agerwaho kugira ngo na we bamwogoshe. Ibi byabaye kuwa 10 Nyakanga 2023. Yibagishije amazuru n’amaso kuburyo asigaye asa n’idayimoni kubera impamvu itangaje
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Siha, Christopher Timbuka, aho yavuze ko nyakwigendera yari asanzwe afite indwara ya Diyabete, akaba yari ayimaranye igihe nk’uko bigaragazwa n’ibizamini byo kwa muganga.
Nyiri iyo salon nyakwigendera yaguyemo, witwa Seleman Mfaume yavuze ko nyakwigendera yaje kwiyogoshesha ahageze asanga hari abantu benshi arategereza, nyuma yo kurangiza kogosha abandi nibwo yagiye kumubwira ngo nawe amwogoshe, ariko ageze aho yicaye mu ntebe asanga asinziriye.
Byabaye ngombwa ko amukangura ngo amubwire ko agezweho, ariko amukomanze yanga gukanguka yewe abona Atari kunyeganyega, nibwo yahise atabaza umugabo bamujyana kwa muganga, ariko bagezeyo basanga umugabo yashizemo umwuka kare cyane.