Umugabo w’imyaka 23 wo mu karere ka Ngoma yiyahuranye n’umwana we w’amezi 7 y’amavuko mu kiyaga cya Mugesera nyuma yo kurwana n’umugore we amuziza kumufuhira ku bandi bagabo. Ibi byabereye mu mudugudu w’Inunga, akagali ka Nyange, Umurenge wa Mugesera aho byamenyekanye kuri uyu wa 26 Kamena 2023.
Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore we bari baramenyaniye mu mujyi wa Kigali aho bakoraga akazi ko mu rugo, barahakundanira nyuma baza kubana batura mu murenge w’iwabo w’umukobwa, aho bari barabyaranye umwana umwe. Uyu mugabo ngo yakundaga gushwana n’umugore we cyane kuko yamufuhiraga cyane.
Inzego zibanze zivuga ko nta bindi bibazo bahuraga nabyo uretse iby’uko umugabo yafuhiraga umugore we gusa, kuko ngo n’iyo habaga hari umugabo umuvugishije barashwanaga kugera ku rwego rwo hafi no kurwana.
Mapendo Gilbert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryo kuwa 25 Kamena aribwo uyu mugabo yatashye mu rugo, akaza kumenya ko hari undi mugabo wageze muri urwo rugo usanzwe ari umuturanyi, akigera mu rugo atangira kubaza umugore we amakuru y’uwo mugabo wahageze birangira barwanye.
Gitifu yagize ati “Barwanye umugabo aniga umugore we kubw’amahirwe aza kumucika ariruka ajya guhuruza abaturanyi n’inzego z’ibanze, abaturanyi baje bashakisha uwo mugabo mu rugo baramubura, naho undi yabonye umugore agiye agira umujinya afata umwana wabo w’amezi 7 wari uryamye ahita yiruka bakomeza gushakisha ahantu hose barababura, biba ngombwa ko baryama bagira ngo wenda yabihishe araboneka mu gitondo.”
Gitifu Mapendo yakomeje avuga ko mu gitondo ubwo umwana w’umuturanyi yari agiye gushaka amazi ku kiyaga yabonye umubiri w’uwo mugabo ureremba hejuru y’amazi, ajya guhuruza abaturage bahageze baza kubona n’umubiri w’umwana uri kumwe n’uwo mugabo bose bapfuye. Yakomeje avuga ko bahise bajyayo n’abandi bayobozi bose imibiri bahita bayijyana mu bitaro bya Kibungo ikorerwe isuzuma.
Yakomeje avuga ko nyina w’umwana yahise ajyanwa muri Isange Stop Center kugira ngo ahumurizwe kuko yariraga cyane avuga ko nawe ashaka kwiyahura agasanga umugabo we n’umwana wabo. Uyu muyobozi yavuze ko bakoze inama y’abaturage babasaba kujya begera abayobozi kugira ngo babafashe mu bibazo, aho kwiyahura ngo banice abana bazi ko ari abaziranenge. Yavuze ko kandi inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mugabo yahisemo kwiyahura n’umwana we.