Umugabo witwa Musengimana Joseph bakunze kwita Rudomoro wo mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Kiziguro, ngo yiyemeje gusambanya abagore bose batuye mu mudugudu, ngo uwo akozeho amusaba wese akamwima, kuva ubwo akamubuza amahoro n’amahwemo. Abagore batuye muri aka gace batangaje ko uyu mugabo ababereye ikibazo ku buzima bwabo.
Ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko uyu mugabo aca kuri buri mugore ashatse, akamuryoshya ashaka ko baryamana, gusa yabyanga akamuteranya n’umugabo we kuburyo hari n’abo yatumye ingo zabo zirimo amakimbirane, kubwo kuba Musengimana agenda akabeshyera umugore wanze ko baryamana ku mugabo we ibinyoma bigatuma bashwana.
Umwe yagize ati “nyuma y’igihe anyirukaho naramwangiye yaje kumbwira ko ndi umugore mwiza ashaka ko turyamana bityo nta kintu nzamuburana, maze kumwangira agenda ku muhanda akoresha inama y’abaturage, avuga ko yaguze udukingirizo 6 ariko ngo aracyatubitse, ngo kubera ko namwimye, rero ngo kuba naranze kuryamana na we, ngo azampinga kugeza mpfuye, kandi koko na n’iyi saha umwe yahura n’undi akica undi.”
Undi mugore na we yavuze ko uyu mugabo yamugenzeho kuva akiri umukobwa kugeza ubu yashatse umugabo, ariko urugo rwe akaba ari hafi kuzarusenya kubera kumuteranya n’umugabo we byose biturutse ku kuba yaranze ko baryamana, bagaheraho basaba ubuyobozi ko bwabakiza uyu mugabo kuko ababereye ikibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro, Habanabakize Landouard yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana, kubera ko nta muturage n’umwe ushobora kunanira amategeko. Ati “Niba umuntu azengereza abaturage umuntu agiye kubikurikirana yumve, kuko ntabwo umuntu yananira inzego ntibibaho.”
Uretse aba bagore, hari n’abagabo bagaragaza ko uyu mugabo ababereye ikibazo, bamwe banagiye bagaragaza inguma ku mibiri yabo bavuga ko batewe n’uyu mugabo abahohotera anabakubita, bakavuga ko yanzengereje aka gace, bagasaba inzego z’ubuyobozi kuba bamukurikirana, dore ko ibi byose abikora yitwaje ko ari umunyamafaranga, akabwira aba baturage ko ntaho bashobora kumurega.