Umugabo witwa Ngabitsinze Samuel wo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita, akagali ka Kigarama umudugudu wa Kabwenge, akurikiranweho kwica umugore we witwa Nyirabugingo Marciene w’imyaka 26 y’amavuko nyuma yo kumwumva avugira kuri terefone agakeka ko bari kumutereta.
Uyu mugabo Ngabitsinze usanzwe akora umwuga wo gutwika amakara, yatashye mu rugo asanga umugore we arimo kuvugira kuri terefone, bararwana aramuniga kugeza amumazemo umwuka, amusiga mu rugo ahita yigira mu kabari.
Abaturage babimenyesheje ubuyobozi, buhageze bica urugi basanga Nyirabugingo Atari guhumeka, bazana imbangukiragutabara muganga ababwira ko yamaze gushiramo umwuka. Harerimana Eric, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigarama, yavuze ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane.
Yavuze ko Ngabitsinze ubusanzwe akomoka mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, mu gihe nyakwigendera Nyirabugingo we akomoka mu kagali ka Ngoma mu murenge wa Gishyita, avuga ko bombi batari barasezeranye kandi banahoraga babagira inama yo gutandukana kuko bahoraga mu makimbirane.
Nyuma y’uko babagiriye inama, uyu mugore yagiye I Rubavu asiga umugabo we mu murenge wa Gishyita, nyuma umugabo amuhamagara kuri terefone amugusha neza bituma kuwa 23 Nyakanga 2023 umugore agaruka mu rugo. Aba bombi bari bafitanye umwana umwe w’imyaka 6.
Ngabitsinze acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gishyita mu gihe iperereza rigikomeje, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Mugonera gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa. Ubuyobozi bwaganirije abaturage babakangurira gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimbirane ashobora kubaviramo kwicana.
SRC: IGIHE