Umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jobert, uzwi cyane ku izina rya Meddy, yongeye gushimangira urukundo rufatika afitanye n’umugore we Mimi Mehfira, ubwo yahishuraga umugambi bafitanye wo kubaka umuryango w’abana batanu. Ibi yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Papa Legend TV, aho yagaragaje neza uko batekereza ku hazaza habo nk’umuryango ukunda Imana kandi wita ku muryango.

 

Meddy, umaze kuba ikirangirire mu muziki wa Gospel, si ubwa mbere atangarije ibyerekeye umuryango we, ariko kuri iyi nshuro, yemeje ko we na Mimi bifuza gufata inshingano nk’ababyeyi ku bana benshi, cyane ko batekereza ko umuryango mugari ufite agaciro gakomeye muri iki gihe.

 

Uyu mugambi urakomeye kandi ushingiye ku musingi w’urukundo rukomeye rwagaragaye kuva ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, ubwo bombi barushingaga mu birori by’agatangaza byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyo myaka mike ishize, urukundo rwabo rwarakomereje ku guhuza indoto z’ahazaza h’umuryango wabo, aho uko imyaka yicumaga bagiye bazamuka mu buryo bw’umuryango.

 

Muri Werurwe 2022, Meddy na Mimi bibarutse imfura yabo, umwana wa mbere waje nk’umugisha mu muryango mushya bari batangiye kubaka. Ntibyatinze kuko mu Mata 2025, bongereye ibyishimo mu muryango babyara ubuheta. Ubu, bamaze kugira abana babiri, ariko batangaza ko urugendo rwabo rugana ku kubyara abana batanu, nk’uko babiteganya mu mushinga wabo w’ubuzima.

 

Mu kiganiro cye, Meddy yavuze ati: “Turi abantu bakunda umuryango. Twifuza kugira abana benshi, tugakurikirana iterambere ryabo, tukabatoza gukura bakunda Imana, igihugu cyabo n’abantu muri rusange.”

 

Uretse kuba ari umugabo ukunda umuryango, Meddy akomeje no kwagura izina rye nk’umuhanzi utanga icyerekezo gishingiye ku kwizera, icyubahiro no gukunda Imana. Indirimbo ze zagiye zigaragaza ubutumwa bwimbitse ku rukundo, kwiyegurira Imana no kubaho mu buzima bufite intego.

 

Kuba yiteguye kuba se w’abana batanu, biragaragaza imyumvire ye yagutse ku nshingano z’umugabo wubaka urugo. Ni urugero rwiza ku rubyiruko rwinshi rukurikirana ibikorwa bye mu Rwanda no hanze yarwo.

 

Urukundo rwabo rufatwa n’abatari bake nk’inkuru y’icyitegererezo, kuko bashoboye kubaka urugo rufite umusingi ukomeye nubwo batari mu Rwanda. Iyo batangaje gahunda zo kwagura umuryango, abantu benshi babifata nk’ishusho y’uko umuryango nyarwanda ushobora gukura mu mahoro no mu rukundo, nubwo uba mu mahanga.

 

Hari byinshi urubyiruko rufataho isomo: ubudahemuka, gukunda Imana, kwiyubakira icyerekezo cy’umuryango no gufatanya kugera ku ntego. Meddy n’umufasha we Mimi batanga urugero rwiza rw’uko umuziki, urukundo n’ugushyira imbere ubuzima bw’umuryango bishobora kugenda bihurizwa hamwe neza.