Amakuru avuga ko umuganga wo mu Bitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, ku wa Mbere rariki 4 Ukuboza 2023,ubwo yari iwe yicaye yicaye ari kunywa icyayi mu nzu acumbitsemo. Yarumwe n’inzoka ubu akaba arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal.
Dr. UZABAKIRIHO Raphael, Umuyobozi w’i Bitaro bya Mibilizi, yabwiye UMUSEKE ko uwo muganga yariwe n’inzoka ubwo yari avuye mu kazi mu masaha ya mu gitondo. Yagize ati “ Yego ni umukozi wacu wariwe n’inzoka aho yari acumbitse, yaje kumererwa nabi, bisaba ko agira ubuvuzi budasanzwe, i Bitaro biza kumufasha.”
Ubuyobozi bw’ibi Bitaro bya Mibilizi bwashimiye Minisiteri y’Ubuzima ku bw’ubutabazi bwihuse bwakorewe umukozi w’ibitaro ubwo yarumwaga n’inzoka, kandi akeneye serivise ishinzwe Kwita ku ndembe. Ubu uyu muganga ari kwitabwaho mu Bitaro by’Umwami Faisal i Kigali.